U Rwanda na Uganda bizahurira mu nama y’ishoramari i Kampala, kuwa 7 Ukwakira 2014, mu kurushaho kuganira ku iterambere ry’imishinga y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, yabwiye Chimpreports ko insanganyamatsiko y’iyi nama izaba ari “Kwihutisha ishoramari mu bucuruzi mu karere”.
Yavuze ko muri iyi nama hazigwa cyane cyane uko ibihugu byombi byarushaho guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo ku mpande zombi.
Ambasaderi Kabonero yagize ati“Iyi nama izarebera hamwe uko ibihugu byombi byahuza iby’imishinga y’ubucuruzi ku baturage, abayobozi bakuru n’abagize izi nzego bireba.”
Inama nk’iyi ya mbere yabereye i Kampala muri Uganda mu 2012, iya kabiri ibera i Kigali mu Rwanda yari yateguwe na Ambasade ya Uganda mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF). Iyi nama yari yanitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Inama nk’izi, ni amwe mu mahirwe meza ku bifuza gushora imari yabo mu Rwanda, kuko berekwa ibyiciro bihari baganishamo ishoramari ryabo.



















TANGA IGITEKEREZO