00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gukorana n’ikigo Almonty Industries mu bucukuzi bwa Wolfram

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 September 2026 saa 06:40
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo Almonty Industries yo guteza imbere ubucukuzi n’itunganywa ry’amabuye ya wolfram. Binyuze muri sosiyete impande zombi zashyizeho yitwa Almonty Rwanda, iki kigo kizagira imigabane 75%, u Rwanda rugire 25%.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 14 Nzeri 2026, Almonty yavuze ko u Rwanda ruzatanga uruhushya rwo gucukura wolfram mu gace ka Shyorongi, mu Karere ka Rulindo, ku buso bwa kilometero kare zigera kuri 32. Ruzatanga kandi uruhushya rwo gutunganya aya mabuye y’agaciro.

Mu ntangiriro, Almonty Rwanda izibanda ku kugura amabuye ya wolfram acukurwa n’abafite impushya mu Rwanda, barimo abacukuzi bato. Izajya iyatunganya cyangwa iyohereze mu mahanga, mu gihe hategurwa kubaka uruganda ruzajya rwakira kandi rugatunganya ayo mabuye mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Almonty Industries, Lewis Black, yavuze ko ubu bufatanye butazategereza umusaruro w’ubushakashatsi bushya kugira ngo butangire gutanga umusaruro.

Ati “Amahirwe ya mbere ari mu mabuye asanzwe acukurwa. Aya masezerano azadufasha kuyakusanya, kuyatunganya no kuyohereza mu mahanga, mu gihe dutegura uruganda ruzajya ruyakira rukayatunganya.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Alice Uwase, yavuze ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda kongera ubushobozi bwo gutunganya amabuye no guhugura Abanyarwanda bazakora muri uru rwego.

Ati “Ubu bufatanye bujyanye n’icyerekezo cyacu cyo kubaka urwego rw’ubucukuzi rugezweho, rurambye kandi rugirira Abanyarwanda akamaro mu gihe kirekire.”

Almonty yatangaje ko yageze kuri ubu bufatanye nyuma yo guhuzwa n’u Rwanda na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kubaka uruganda biteganyijwe mu cyiciro kizakurikiraho, nyuma y’uko impande zombi zemeranyije ku yandi masezerano y’ishoramari.

Almonty Industries ni ikigo mpuzamahanga cyibanda ku bucukuzi, gutunganya no gucuruza wolfram. Kizwi cyane mu gufata ibirombe cyangwa imishinga y’ubucukuzi idatanga umusaruro uhagije, kikayivugurura kugira ngo ishobore gukora neza. Gifite imishinga muri Koreya y’Epfo, Portugal na Espagne.

Wolfram gicukura ikoreshwa mu nganda zikora ibikoresho bya gisirikare n’iby’ikoranabuhanga.

Almonty yari isanzwe ifite icyicaro i Toronto muri Canada, ariko muri Mata 2026 yacyimuriye i Dillon, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imigabane y’iki kigo kandi ibarizwa ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nasdaq iri mu akomeye ku Isi.

Tungsten cyangwa se wolfram ni ibuye ritunganywamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, imbunda n’amasasu.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rugaragaza ko byibuze ku cyumweru u Rwanda rwohereza mu mahanga Wolfram ipima toni 24.

Ni amabuye u Rwanda rukungahayeho kuko mu Rwanda hari umurongo ubonekamo Wolfram (Tungsten Belt), uhera i Mageragere mu Mujyi wa Kigali, ukambuka i Rulindo, ugakomeza i Gifurwe no mu Bugarama muri Burera.

U Rwanda rugiye gukorana n’ikigo Almonty Industries mu bucukuzi bwa Wolfram

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages