00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gutangira gushyira imirongo ndangamakuru ku bicuruzwa bikorerwa mu gihugu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 March 2017 saa 11:56
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kirekire abacuruzi b’abanyarwanda bakoresha imirongo ndangamakuru (Barcode) z’ibindi bihugu ku bicuruzwa byabo, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF ruratangaza ko hagiye gutangizwa Ikigo gifite ubushobozi bwo kuzikora no kuzitanga.

Iki kigo kitwa GS1 Rwanda (Global Standard One), kizaba kigendera ku mabwiriza y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ibijyanye no gutanga Barcode.

Barcode ni ikirango kigizwe n’imirongo ihagaze cyangwa itambitse, gishyirwa ku bintu bitandukanye birimo ibicuruzwa, ikarita ndangamuntu n’ibindi, kikaba gikubiyemo amakuru yihariye ku kintu yashyizweho.

Ku bicuruzwa by’umwihariko, Barcode igaragaza nimero yihariye y’igicuruzwa n’aho cyakorewe, ku buryo n’iyo cyoherejwe hanze y’igihugu byoroha kumenya inkomoko yacyo n’amakuru yose arebana n’uburyo cyakozwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi muri PSF ushinzwe gukurikirana ishyirwaho ry’Ikigo GS1 Rwanda, Mutagoma Felix, yavuze ko abacuruzi bahura n’imbogamizi nyinshi mu kubona Barcode kuko bibasaba kujya mu bihugu byo hanze birimo Kenya, u Bubiligi, Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati” Turahatakariza cyane, igicuruzwa cy’u Rwanda kigera ku isoko mpuzamahanga kigaragara nk’aho cyakorewe muri cya gihugu cyatanze Barcode. Ibicuruzwa byacu bihatakariza agaciro na ryashema ry’ibikorerwa iwacu.”

Yakomeje avuga ko mu zindi mbogamizi, harimo kuba bihenze kuko bisaba kuvunjisha mu mafaranga akoreshwa muri icyo gihugu ndetse n’igihombo ku gihugu gisohora amadevize. Hari kandi n’amahugurwa abacuruzi baba bagomba kubona ku bijyanye n’uko isoko mpuzamahanga rihagaze ariko badahabwa.

Mutagoma avuga ko kandi kutagira Barcode ari igihombo ku mucuruzi, kuko uretse kuba adashobora koroherwa no kubona isoko hanze y’igihugu n’imbere mu gihugu hari benshi batamugurira barimo amaguriro manini n’amahoteli kuko aba yifuza kugura igicuruzwa azoroherwa no kubona inkomoko yacyo.

Ati” Uko nta makuru, niko umuntu atifuza gutanga isoko. Ikindi udafite Barcode, igicuruzwa cye biroroshye kucyigana. Umuntu ashobora gukora ikindi gicuruzwa, yarangiza akomekaho urupapuro rugaragaza ko ari icyawe.”

Mutagoma avuga Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB rwamaze kwemera ko GS1 Rwanda itangira gukora, bakaba bategereje icyemezo cy’iki Kigo ku rwego rw’Isi bateganya ko kizaboneka batarenze Kamena 2017.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abakoresha Barcode basaga 200 ubariyemo n’ibigo by’ubucuruzi, gutangiza GS1 byitezweho kongera uyu mubare dore ko n’abacuruzi benshi batangiye kumva akamaro kayo.

U Rwanda nirutangiza iki kigo, ruzaba rubaye igihugu cya 13 muri Afurika gitanga Barcode.

Umuyobozi muri PSF ushinzwe gukurikirana ishyirwaho ry’Ikigo GS1 Rwanda, Mutagoma Felix
Imirongo ndangamakuru (Barcode) igiye kujya itangirwa mu Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages