Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yemeje amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 23,6 z’amadolari kuri yo kubaka iki kigo (Centre of Excellence for Aviation Skills (CEAS) kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 16 Ukwakira hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) yemeye gutanga inguzanyo izishyurwa mu myaka 40 izatangira kubarwa nyuma y’imyaka 10 yo gusonerwa n’inyungu ya 1 ku ijana.
Depite Pierre-Claver Rwaka yavuze ko ari inkuru nziza ku Rwanda kuba rugiye kugira ubushobozi bwo gutanga amahugurwa ku bakozi bo mu rwego rwo gutwara abantu mu ndege, dore ko byari bihenze kubohereza guhugurirwa mu mahanga.
Depite John Ruku-Rwabyoma yavuze ko uyu mushinga ugaragaza umwihariko w’u Rwanda kandi ko utazafasha u Rwanda gusa ahubwo uzazana impinduka ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko uyu mushinga ari uw’ingenzi ku gihugu nk’u Rwanda kidakora ku Nyanja.
Ati “Mu gihe turi igihugu kidakora ku Nyanja, kubaka ubushobozi mu bwikorezi bwo mu kirere ni ikintu cy’ingenzi. Uyu mushinga uzadufasha kubigeraho binyuze mu kwagura ibibuga by’indege cyangwa kubyubaka, kongera ingendo n’ibyerekezo hamwe kugira ahantu hatangirwa amahugurwa y’abakora muri urwo rwego.”
Biteganyijwe ko iki kigo kizubakwa mu Mujyi wa Kigali ahegereye ibindi bikorwaremezo byo muri urwo rwego. Biteganyijwe ko abanyeshuri bagera kuri 500 ari bo bazatangirirwaho mu 2025 ubwo kizaba gitangiye gukora mu buryo bw’igerageza.
Kizatangirwamo amahugurwa agenewe abapilote b’indege, ibyo gukanika izangiritse n’abita ku bagenzi. Hazaba kandi hatangirwa amasomo y’uburyo abantu bashobora gufatanya nk’igihe bari mu bikorwa by’ubutabazi ku kibuga cy’indege.
Ibindi ni ibijyanye n’ubumenyi mu byo kugurutsa drone, imyitozo yo kugurutsa indege n’andi mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ku bikorwa by’abapilote kubera inshingano zabo zihariye.
Kizakorana n’amashuri makuru na kaminuza mu gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi bafite ubumenyi buhagije mu by’indege ku rwego mpuzamahanga.
Visi Perezida wa AfDB ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’imibereho myiza, Dr. Beth Dunford muri Nzeri uyu mwaka yavuze ko musanzu w’iyi banki mu iyubakwa ry’iki kigo ari ikimenyetso cy’ubushake ifite mu gushora imari mu bikorwa bituma haboneka abakozi bakenewe ku isoko rya none n’ejo hazaza mu by’indege muri Afurika.
Abakurikirana ibijyanye n’uru rwego bavuga ko Afurika ikeneye abakozi bagera ku bihumbi 50 mu myaka 20 iri imbere barimo abapilote ibihumbi 15, abatekinisiye ibihumbi 17 n’abandi ibihumbi 23 bita ku bagenzi mu ndege.
Umuyobozi Mukuru wa AfDB muri Afurika y’Iburasirazuba, Nnenna Nwabufo, yatangaje ko iki kigo kizatanga amahirwe yo kuzamura ubumenyi mu rubyiruko rwo mu Rwanda no mu karere.
Ati “Muri rusange uyu mushinga uri mu cyerekezo cya banki cyo guteza imbere umurimo no kuzamura umusaruro muri Afurika.”
Umuyobozi wa Banki ushinzwe iby’abakozi, urubyiruko no guteza imbere ubumenyi, Dr Martha Phiri, yagize ati “Hakenewe abakozi bashoboye mu nzego zitandukanye mu byo gutwara indege, urubyiruko rwa Afurika rukwiye kumenya. Turashaka kwagura ibikorwaremezo bya ngombwa mu gutanga amahugurwa azatuma tubasha guhanga imirimo ihesha ishema abayikora.”
Mu kubaka iki kigo hazahangwa imirimo 1000 ndetse nigitangira gukora abagera kuri 98 ni bo bazahabwa akazi.
Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo igenewe umushinga wo kubaka iki kigo wemerejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 20 Ukwakira 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!