00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruhomba za miliyari kubera kudakoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 28 November 2017 saa 12:08
Yasuwe :

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ikomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu mu gushishikariza abantu bose kuyoboka uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu gukumira igihombo giterwa no guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Mu biganiro byabereye mu Karere ka Rusizi kuwa 27 Ukwakira 2017, Visi Guverineri wa BNR, Dr Nsanzabaganwa Monique, yasobanuriye abikorera, amabanki n’ibigo by’imari iciriritse b’i Rusizi na Nyamasheke uburyo u Rwanda rutakaza amafaranga menshi rugura ibiceri n’inoti.

Yagize ati “Twaje kuvuga muri rusange ibijyanye no kuba twabasha kwishyura, kugura no koherezanya amafaranga dukoresheje ikoranabuhanga (Cashless), ingorane ya mbere mu gukoresha inoti n’ibiceri ni umutekano wabyo ni ibintu byibika mu buryo bworoshye ariko wakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ntiwahura n’ibyo bibazo."

Yakomeje agira ati ”Nk’uyu munsi iyo ufashe amafaranga yo kugira ngo dukore ziriya noti kuzisimbuza [izishaje], buriya dukoresha miliyari nk’ebyiri mu mwaka zo gusimbuza amafaranga mashya.”

Uretse ayo mafaranga igihugu gitanga gikoresha inoti nshya, Dr Nsanzabaganwa yanavuze ko n’amabanki avunika mu kuvangura inoti zikwiye gusimbuzwa ati “ kwa kundi babanza bakazitoranya, bakazicuma neza, ya modoka y’umutekano bazizana nabyo bitwara miliyoni 15 Frw.”

Abikorera bagaragaje ko inyungu zo gukoresha ikoranabuhanga bazumva.

Habyarimana Gilbert ati “Kutagendana amafaranga mu ntoki harimo inyungu nyinshi zirimo kutibwa, kwirinda ko asazira mu ntoki kandi iyo urebye usanga haba harimo ibihombo kuko burya iyo igihugu gitakaje amafaranga angana gutyo n’abaturage baba bahombye, tugiye gukomeza gushishikariza abaturage n’abandi bacuruzi.”

Visi Guverineri wa BNR, Nsanzabaganwa Monique, aganiriza ab'i Rusizi na Nyamasheke ku kuyoboka ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga
Abikorera b'i Nyamasheke na Rusizi bateze amatwi inama za BNR ku gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages