Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RMB, Dr. Ivan Twagirashema, mu nama yateguwe n’iki kigo igahuriza hamwe inzego zitandukanye zirimo ibigo bikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara y’amajyepfo, inzego za Leta zifite aho zihuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa 10 Gashyantare 2023, ibera mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, aho yateguwe hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’uru rwego mu iterambere y’Umuryango Nyarwanda, ndetse no gushakira umuti ibibazo bikirugaragaramo.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RMB, Dr. Ivan Twagirashema, yasabye ubufatanye bw’inzego zose bireba kugira ngo intego y’umusaruro uteganywa kwinjizwa mu mwaka utaha izagerweho, asaba abacukuzi gukomeza kuvugurura imikorere yabo.
Ati ‘‘N’ubwo dufite imibare imeze gutya, ntabwo duhagararira ahongaho. Ahubwo twebwe turareba tukavuga ngo, ese iyaba abacukuzi bacu bari bafite uburyo bubasha kubona imashini zaba zicukura cyangwa se ziriya zo kuyungurura, miliyari y’idorali yo ntabwo dushobora kuyigeraho?’’.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyepfo, Emmanuel Kinyogote, avuga ko abanyamuryango ahagarariye bafite intego yo kuvugurura uyu mwuga mu buryo bugaragara.
Ati ‘‘Natwe nk’ishyirahamwe turashaka kubaka ibyiza. Kandi ibyo byiza dushaka kubakiraho ni byo byinshi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro’’.
Kinyogote avuga ko mu myaka yo hambere ubu bucukuzi butaravugururwa bwari buteje ikibazo kuko butari bufite umurongo ngenderwaho, ariko ko bashaka gusibanganya ayo mateka mabi mu mwuga.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye ubufatanye bwa RMB n’abandi bafatanyabikorwa b’iyi ntara, mu kunoza ubucukuzi buyikorerwamo.
Ati ‘‘Ibyo twishimira ni uko aho twatangiriye kugira ubu bufatanye, hari ibigenda bigabanuka. Hari ibibazo bimwe bigenda bikemuka n’ubwo urugendo rukiri rirerure’’.
Kayitesi yanashimiye kandi uruhare rw’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, mu iterambere ry’iyi ntara ndetse n’iry’igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizategeko ry’ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Akimpaye Beata, yasabye inzego zitabiriye iyi nama, ubufatanye mu kurwanya umuntu wese ukora ubucukuzi butemewe n’amategeko kuko bwangiza ibidukikije.
Ati ‘‘Arinjiza amafaranga ariko abaturage batuye aho akorera avuga ko yakabaye ateza imbere bwa mbere, ahubwo ugasanga ibikorwa akora birimo kwangiza umutungo kamere, birimo kwangiza imitungo y’abaturage’’.
Ingamba za RMB mu kongera umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Mu kuvugurura uyu mwuga, harimo gushyirwa imbaraga mu ikorwa ry’ubucukuzi bwa kinyamwuga bukoresha ibikoresho bigezweho, kongerera agaciro amabuye ya Gasegereti, coltan, wolfram, amabengeza (gemstones), ndetse n’ayandi.
Hanafashwe ingamba yo gukora ubucukuzi burambye kandi bwita ku bidukikije n’imibereho myiza y’abaturage.
Naho ibisabwa abafatanyabikorwa mu rwego rwo gukomeza gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukozwe kinyamwuga, uwahawe uruhushya asabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga uruhushya yahawe, no gukorana n’inzego zifite aho zihuriye n’ubucukuzi.
Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro (RMA), risabwa gukangurira abanyamuryango kubahiriza amategeko no kugira indagagaciro mu mikoranire, no gukora ubuvugizi bw’abanyamuryango mu iterambere ryabo.
Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), gisabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga ibidukikije, no gukora ubugenzuzi bw’ibikorwa bigira ingaruka ku bidukikije, no kwemeza ko abakoze ubucukuzi basubiranyije neza aho bwakorewe, no gutanga inama y’uburyo bikorwa.
Akarere kose gakorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gasabwa gutanga impushya za kariyeri nto hacuruzwa ibivuyemo, no gukurikirana ibikorwa bya mine na kariyeri ndetse no kumenyesha RMB mu gihe hari ubwunganizi bukenewe.
Gasabwa kandi guhagarika sosiyete yahawe uruhushya na RMB, igihe kabonye mu byo ikora harimo ibibazo biteye inkeke ku buzima n’umutekano, no kumenyesha RMB kugira ngo bikurikiranwe.
Hari no gufasha ibikorwa byo kwimura abatuye ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko amategeko abigena ku mishinga yindi y’inyungu rusange.
Hari kandi gutegura no gukurikirana ibikorwa by’ubufatanye na za sosiyete, mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.
Uturere kandi dusabwa gukumira no guca ubucukuzi butemewe n’amategeko bugaragara mu midugudu na ba nyir’amasambu, ababifatiwemo bagakurikiranwa.
Mu guteza imbere uyu mwuga no kugira ngo ukomeze gutanga umusaruro mwiza, harimo gukorwa ubuvugizi ngo abawukora babone inguzanyo mu bigo by’imari no kubona ibikoresho bigezweho mu kuwunoza.
Abashoramari bari gukangurirwa kuyishora mu gukora ibikoresho bikenewe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Hari gukomezwa ubufatanye n’inzego bireba, mu micungire myiza ya kariyeri no kurwanya ubucukuzi butemewe n’amategeko.
Hari gukorwa ubukangurambaga bwo gukora ubucukuzi bwa kinyamwuga, no gukomeza ubushakashatsi mu duce turimo amabuye y’agaciro, no kutumurikira abashoramari.
Hari gukomeza gukurikiranirwa hafi amabwiriza ku bacukuzi yatanzwe na RMB, mu gusubiranya aho barangije gucukura ndetse no gufata neza ibisigazwa, bitarenze muri uyu mwaka wa 2022.
Hari kandi no kuvugururwa amabwiriza agenga ubucukuzi bujyanye n’ibikenewe mu iterambere.
Mu mwaka wa 2022, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda milliyoni 784$, ndetse akaba ari wo mwaka uru rwego rwinjijemo amafaranga menshi, ibyagizwemo uruhare n’uko u Rwanda rwatangiye gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ayo mabuye mbere yo kuyohereza hanze.
Urugendo rwo kuvugurura ubu bucukuzi burakomeje, akaba ari nayo mpamvu hizewe ko mu mwaka wa 2024 ruzinjiza miliyari 1.5$ avuye muri uyu rwego.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!