Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iki kigo, Lt Col Dr Emmanuel Munyangabe, yatangarije The New Times ko hari amabuye y’agaciro menshi ari kugenda avumburwa ahantu hatandukanye mu butaka bw’u Rwanda.
Dr Munyangabe yavuze ko ubushakashatsi buri gukorwa kuva mu Ukwakira 2017, havumbuwe amabuye y’agaciro arimo n’ataboneka henshi ku isi nk’ayitwa ‘gemstones’, ‘cobalt’, ‘iron’ na ‘lithium’.
Aya mabuye y’agaciro akaba akoreshwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga mu itumanaho, ingufu n’ibindi.
Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubutaka na Mine akomeza avuga ko imirimo yo gushakisha amabuye y’agaciro mu butaka bw’u Rwanda ikomeje, biteganyijwe ko izasozwa muri uku kwezi.
Ubuvumbuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda buri kuvugwa mu gihe ubwo yari Perezida Paul Kagame yari mu gikorwa cyo gusengera igihugu muri Mutarama 2017, yagaragaje ko atumva ukuntu iki gihugu kitagira imwe mu mitungo kamere nyamara ibihugu bigikikije ikahabone.
Yagize ati “Kera najyaga mbaza abayobozi mu nzego zitandukanye bafite ibintu bazobereyemo, nkababaza nti ‘ariko njya numva bavuga ngo igihugu cyacu kirakennye mu bukungu busanzwe, mu mabuye y’agaciro, mu biki, ariko nkababaza ikibazo kimwe nti ‘ariko abenshi ko muzi za siyansi n’ibindi mwazobereyemo, mwansobanurira ukuntu ibingibi bavuga dukennye, tudafite, biba ahandi ariko bikaza bikagarukira ku mupaka w’u Rwanda ?”
Akomeza agira ati “Ku buryo ibihugu bituzengurutse byose bibifite ubwo bukungu ariko byagera ku mupaka bigahagarara? Nkavuga ngo ‘hagomba kuba hari ibintu natwe dufite, ndetse ntangira no gukeka nti ariko se ubundi kera u Rwanda ntabwo rwanganaga gutya. Cyangwa kera abantu bapimye imipaka bakurikije aho ibintu biri, bareba ahatari ibintu baba ariho baduha?”
Umukuru w’Igihugu yahamije ko amabuye y’agaciro u Rwanda ruyafite.
U Rwanda ruteganya ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugomba kuba bwinjiza miliyoni 400 z’amadolari, zivuye ku $158 zinjizwaga mu 2011.



















TANGA IGITEKEREZO