Iki cyifuzo cya BNR cyagarutsweho mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n’Ihuriro ry’Abashoramari mu by’amahoteli yari yanitabiriwe n’izindi nzego zirimo RRA, PSF, ku itariki ya 14 Ukwakira 2017.
Abanyamahoteli n’abatanga serivisi zo kwakira abantu no kubatembereza (Tour Operators), bagaragaje ibibazo binyuranye bidindiza iterambere ryabo byiganjemo ibigirwamo uruhare n’amabanki, akabyitirira BNR avuga ko ari yo iyaha amabwiriza agenderaho.
Mu bibazo batuye BNR harimo guhabwa inguzanyo ku nyungu ihanitse kandi zishyurwa mu gihe gito; guhutazwa igihe bananiwe kwishyurira ku gihe; gusesa amasezerano y’imyishyurire y’inguzanyo batabigizemo uruhare; gukatwa amafaranga menshi ku nguzanyo bagiye guhabwa (umusogongero); ayo bakatwa mu buryo budasobanutse igihe babikuza; kutemererwa inguzanyo mu madovize n’ibindi.
Agaragaza akarengane banki zikorera abakiriya, umwe mu bafite hoteli mu Mujyi wa Kigali, yasobanuye uburyo yahutajwe biturutse ku mwenda wa banki yari yananiwe kwishyura.
Yagize ati “Nagize ibibazo nanirwa kwishyura umwenda, banki imaze kunyoherereza ibaruwa inyibutsa ko ntayishyuye impa iminsi 15 ngo mbe nishyuye ibirarane. Muri iyo minsi 15 nsanga bidashoboka, mbandikira ibaruwa mbasaba ko bampa amezi atatu nkishyura ibirarane n’umwenda wose uko wakabaye. Zari miliyoni 300Frw, nshaka kubanza kumvikana n’abagombaga kungurira umutungo nari mfite.”
Yakomeje agira ati “Aho kugira ngo banyemerere bampa ukwezi kumwe ngo mbe maze kubasubiza amafaranga yabo yose ndetse bambwira ko ntacyemerewe kwishyura buri kwezi nk’uko byari bimeze. Nari ngejeje mu myaka icyenda mu gihe inguzanyo nagombaga kuyishyura mu myaka 10. Mbabajije impamvu bakoze ibyo baransubiza ngo ‘BNR ni yo idusaba gukora gutya.”
Iki kibazo hamwe n’ibindi bitandukanye, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Dr Nsanzabaganwa Monique, yagisanishije n'imikorere idahwitse igaragara mu mabanki na ruswa n’akarengane bitutumba muri cyamunara, avuga ko BNR ifatanyije n’izindi nzego iri kwiga uko byakemurwa.
Yavuze ko hifuzwa ko hajyaho Umuvunyi ushinzwe gukurikirana ibibazo by’akarengane mu by’imari (Financial Ombudsman) kuko kugeza ubu hari ibitabasha gukemurwa.
Yagize ati “Uyu munsi ntabwo turagira Umuvunyi ushinzwe iby’imari. Turashaka gushyira iyo nshingano mu biro by’Umuvunyi ariko ntabwo bari bubaka ubushobozi bwo kugera aho, ngo babashe gukemura ibibazo by’akarengane biri mu rwego rw’imari. Kugeza uyu munsi biracyaza iwacu ariko hari ibyo dukemura n’ibindi tutabasha gukoresha ububasha bw’urwego rushyiraho amabwiriza kugira ngo tubikemure.”
Dr Nsanzabaganwa yasobanuye ko hari ibyo amabanki akora BNR itayatumye nko guhisha abakiriya ingano y’amafaranga bakatwa ku nguzanyo bishobora gutuma habamo igisa n’uburiganya nk’aho umukiliya aba azi ko inyungu ari 18% ariko amafaranga akatwa mu buryo atazi akaba ashobora gutuma igera nko kuri 24%.
Yavuze ko hashyizweho amabwiriza kandi ko amabanki ategetswe kujya aha abakiriya amakuru ajyanye n’ibisabwa byose ngo babone inguzanyo, yanditse mu rurimi buri wese yumva, kugira ngo abashe guhitamo banki akorana na yo bijyanye n’ubushobozi bwe.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya akarengane mu Rwego rw’Umuvunyi, Ntagwabira Seraphin, yatangarije IGIHE ko kuva mu 2013 Urwego rw’Umuvunyi rwari rufite agashami gashinzwe gukurikirana ibibazo by’imari ariko ubu abakozi bako bakaba barasezeye, icyakora hari gushakwa ababasimbura.
Yagize ati “Iyi myanya yashyizweho mu 2013, abakozi babiri bashyirwa mu myanya ariko muri Nyakanga barasezeye, imyanya yo iremewe mu mirimo iteganyijwe mu Rwego rw’Umuvunyi, ibindi bishobora kuzahinduka ari uko itegeko risohotse.”
Yakomeje avuga ko ibibazo by’akarengane mu by'imari byakirwa kimwe n’ibindi kugeza igihe abakozi basimbura abasezeye bazashyirirwa mu myanya.
Inkuru bifitanye isano: BNR yatunze urutoki akarengane na ruswa muri cyamunara










Ibitekerezo 0