Amabuye y’agaciro aboneka mu Rwanda arimo Gasegereti, Wolfram, Colta, Zahabu, Lithium na Germstones (Amethyst, Sapphire, Beryl na Tourmaline).
Nko mu 2017 hinjiye miliyoni 373 z’amadolari, mu mwaka wakurikiyeho ziba miliyoni 347 na 314 mu 2019. Bigeze mu 2020 umusaruro wongeye kuzamuka ugera kuri miliyoni 733 z’amadolari. Mu 2021 habonetse miliyoni 516$, mu 2022 haboneka miliyoni 722$ mu gihe kugeza muri Nzeri uyu mwaka hari hamaze kuboneka miliyoni 852 z’amadolari.
Iyi nyongera ikomoka ku bushakashatsi bwagiye bukorwa hakavumburwa site nshya zifite amabuye y’agaciro ndetse zigahabwa abashoramari bazibyaza umusaruro. Ikindi ni uko sosiyete zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ziri gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’imashini.
Nubwo bimeze bityo ariko haracyari umusaruro mwinshi uhombera igihugu kubera kohereza ku isoko amabuye y’agaciro adatunganyijwe neza nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RMB, Amb. Yamina Karitanyi, yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Ubusanzwe iyo amabuye yoherejwe atongerewe agaciro, u Rwanda ruhomba byinshi birimo imisoro n’amabuye menshi rutakaza.”
Yatanze urugero rw’uko zahabu idatunganyijwe yoherezwa mu mahanga yifitemo umuringa mu gihe Coltan idatunganyijwe iba yifitemo andi mabuye nka niobium. Byongeye ikilo kimwe cya Gasegereti kigura amadolari 26,1 mu gihe iyo idatunganyije kigura amadolari 14,7.
Ati “Ibi bigaragaza ko dutakaza 44 % by’amafaranga twakabaye tubona ku kilo.”
Imyaka ine irashize mu Rwanda hatangijwe uruganda rwongerera agaciro zahabu ikajyanwa mu mahanga yujuje ibyangombwa byose bisabwa.
Uru ruganda (Gasabo Gold Refinery) rwashowemo arenga miliyari 5 Frw. Rwatangijwe na Sosiyete y’Abanyarwanda n’umunyamahanga umwe yashinzwe mu 2017 yitwa Aldango Ltd nyuma ruza guhindurirwa izina.
Uyu munsi rugeze ku gutunganya zahabu ingana na 30% z’ubushobozi bwarwo, ni ukuvuga toni 28,8 ku mwaka.
Uruganda rutunganya Coltan na rwo rwaruzuye, ubu ruri mu igeragezwa ku buryo mu gihe cya vuba ruzafungurwa ku mugaragaro.
Amb. Karitanyi yavuze ko RMB irimo gukorana n’abashoramari ngo hubakwe izindi nganda zitunganya amabuye ya Lithium na Wolfram bijyanye n’icyerekezo igihugu gifite cyo kongerera agaciro amabuye yose mbere yo koherezwa mu mahanga.
Gusa izihari na zo ntizibasha gukoresha ubushobozi bwazo ku gipimo cya 100% kubera ingano ikiri hasi y’amabuye y’agaciro zigemurirwa.
Uretse kubaka inganda zitunganya umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari na gahunda yo kubaka iz’ibikoresho bikenerwa n’abakora muri uru rwego birimo intambi.
Kugeza ubu intambi zifashishwa zibahenda cyane ku buryo zikorewe mu Rwanda ikiguzi cyazo cyagabanuka.
Amb. Karitanyi ati “Dufatanyije n’izindi nzego, twashyizeho uburyo bworohereza abatumiza intambi mu mahanga. Tuabashishikariza kwishyira hamwe bagatumiza ibikoresho. Ibi bituma igiciro cyo kubitumiza kigabanuka.”
“Mu buryo burambye, Leta ifite gahunda yo kubaka uruganda ruzajya rukorera izi ntambi imbere mu gihugu. Icyerekezo dufite ni uko ibikoresho byose abacukuzi bakenera byakorerwa mu Rwanda. Hagati aho mu gihe tutari twabigeraho, twashyizeho uburyo byajya bigezwa ku bacukuzi mu buryo butabahenze.”
U Rwanda rwiyemeje kongera umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo uyu mwaka yatangira kwinjiza nibura miliyari imwe y’amadolari.
RMB ivuga ko iyi ntego izayigeraho binyuze mu gukomeza gushyira imbaraga mu ruhererekane nyongeragaciro rw’amabuye y’agaciro; kuzamura ubunyamwuga hakoreshwa ibikoresho bigezweho no gushyira imbaraga mu gukora ubucukuzi bwubahirije amategeko.
Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bukorwa mu gihugu guhera mu gihe cy’abakoloni bwagaragaje ko ikigereranyo cy’agaciro cy’amabuye kigera kuri miliyari 154 z’amadolari, icyakora ngo ntabwo bwari bucukumbuye.
Kuri ubu hari gukorwa ubushakashatsi bwagutse buzatanga amakuru ya nyayo y’ingano y’amabuye y’agaciro u Rwanda rufite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!