00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagiriwe inama yo kwitondera gusonera abashoramari imisoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 May 2026 saa 08:06
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishami rya Afurika mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, Dr. Montfort Mlachila, yagiriye inama ibihugu birimo u Rwanda kwirinda gusonera imisoro abashoramari, ahubwo rugashyiraho ingamba zihamye zatuma babona inyungu mu bikorwa byabo.

Byagarutsweho mu biganiro IMF yagiranye n’inzego zitandukanye z’u Rwanda mu kumurika raporo y’uko ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwari buhagaze mu mwaka ushize n’ingaruka z’intambara iri kuba mu bihugu by’Abarabu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko raporo yamuritswe izafasha u Rwanda mu gushyiraho igenamigambi cyane ko ingaruka z’intambara byitezwe ko zizamara imyaka irenze ibiri.

Murangwa yasobanuye ko mu 2025, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,5% ndetse ko cyari igipimo cyo hejuru nyuma ya Covid-19. Gusa yasobanuye ko umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu ukiri hafi ugereranyije n’aho igihugu cyifuza kugera.

Ati “Kuri uyu muvuduko, nibura ikigereranyo cy’izamuka ry’umusaruro mbumbe w’umuturage kiri kuri 1,4%, bigaragaza ko kikiri hasi cyane. Byadusaba nibura imyaka 50 ngo dukube kabiri uwo musaruro.”

“Kugira ngo byumvikane neza, urugero, turi hafi ku madolari 1000 [ku muturage ku mwaka], kuyakuba kabiri byadusaba imyaka 50 kandi ibyo ntibyemewe. Kandi nibura nko mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Aziya, bari gukuba kabiri mu myaka 15.”

Kimwe mu byo raporo ya IMF yagaragaje, harimo ingaruka z’intambara yo muri Iran, zatumye ibiciro bizamuka ku isoko bitewe n’uko ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuba ingorabahizi.

Ikindi raporo igaragaza ko gihangayikishije cyane ni uko ibiciro by’ifumbire byazamutse cyane ku masoko mpuzamahanga. Ibi bivuze ko mu mwaka utaha, ibiciro by’ibiribwa mu bihugu byinshi byo mu karere bishobora kuzamuka cyane.

Yusuf Murangwa yavuze ko Leta iri gukora ibishoboka byose mu gukurikirana bityo peteroli na mazutu “ntibure, bikomeze gufasha inzego zitandukanye z’ubukungu” kugira ngo kandi abacuruzi n’abikorera bakomeze gukora.

Yakomeje agira ati “Hari ifumbire nyinshi iva muri ibyo bice kandi ubu ntabwo iboneka neza, icya kabiri n’ibiciro byarazamutse rero tugomba kubyitegura kugira ngo bitagira ingaruka”.

Ibihugu byagiriwe inama yo kudasonera abashoramari imisoro

Mu nama IMF yagiriye ibihugu, harimo ko bitashyira imbere gahunda yo gusonera imisoro abashoramari nk’uburyo bwo kubareshya.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Michelle Iradukunda, yabajije niba hari ubundi buryo bwakoreshwa mu gihe haba imisoro idakuriweho abashoramari nk’uburyo bwo kubareshya.

Dr. Montfort Mlachila yavuze ko ikibazo cy’isonerwa ry’imisoro gikunze kuba ingorabahizi ku bihugu kuko abashoramari bifashisha iyo ngingo nko gushyira igitutu ku bihugu.

Ati “Babibwira ko niba bitabahaye isonerwa ry’imisoro, bazajya gushora imari mu gihugu gituranyi. Ibyo bituma ibihugu byinshi byumva ko bisa n’ibitegetswe kubaha iryo sonerwa.”

Yavuze ko ibimenyetso bigaragaza ko mu by’ukuri, isonerwa ry’imisoro atari cyo kintu cy’ingenzi abashoramari bareba mbere na mbere. Ati “Ni byo, abashoramari baba bashaka inyungu nziza, ariko iyo nyungu iterwa n’ibindi bintu byinshi.”

Mlachila yavuze ko icyiza ari ukubaka inzego zikomeye, zizewe kandi zifite umurongo uhamye. Yatanze urugero ku kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.

Yasobanuye ko iyo igihugu gifite ibyo bintu by’ibanze ku murongo, kandi gifite ruswa nke, abashoramari bashobora kukizamo, n’iyo kitaba kibahaye isonerwa ry’imisoro rihanitse.

Ati “N’iyo isonerwa ry’imisoro ritanzwe, rigomba kuba rigarukira ku bintu byihariye, rikagenerwa igihe ntarengwa, kandi rigashyirwa mu mategeko agenga ishoramari ku buryo rigerwaho na buri wese mu buryo bungana.”

“Ibyo bifasha kwirinda isonerwa ry’imisoro rihabwa umuntu cyangwa sosiyete runaka mu buryo bwihariye, kuko bene ibyo bishobora guteza cyangwa gushishikariza ruswa. Izo ni zimwe mu nzira zo gukemura iki kibazo.”

IMF iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero kiri hagati ya 7,2% uyu mwaka na 7,6% mu 2027.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko raporo yamuritswe izafasha u Rwanda mu gushyiraho igenamigambi rihamye
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukungu muri IMF mu ishami rya Afurika, Dr. Nikola Spatafora, asobanura ishusho y’ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishami rya Afurika mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, Dr. Montfort Mlachila
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko bikwiriye ko hashyirwaho ingamba zifasha abaturage guhangana n'ingaruka z'intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati
Umuyobozi ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Kalisa Thierry, yari yitabiriye ibi biganiro

Kanda hano urebe andi mafoto
Amafoto: Herve Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages