U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arwemerera kwakira icyicaro cy’iki kigega cyitezweho kuzatangirana nibura miliyari 10$ mu gufasha ibihugu bya Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano mu gihe cy’imyaka itandatu cyangwa 10.
Ku ruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean-Chrisostome.
Amasezerano yo gushyiraho isoko rusange rya Afurika ashimangira ko ibicuruzwa biri hejuru ya 90% biva mu hagati mu bihugu bya Afurika bizakurirwaho imisoro n’izindi nzitizi mu gihe cy’imyaka itanu ku bihugu bikize n’imyaka irindwi ku bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda (MINICOM), Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yagaragaje ko abikorera bazungukira kuri iki kigega mu buryo bwo guhabwa inguzanyo.
Ati “Birumvikana nibo bacuruza, kandi bakora ibyo twifuza kugeraho mu isoko rusange rya Afurika. Ni uburyo bwo kugira ngo tubafashe kubona amafaranga bazifashisha. Harimo ibyiciro bitatu by’ayo mafaranga ariko harimo n’icyo gufasha abantu kubona inguzanyo. Nubwo inyungu tuzifite nk’ibihugu ariko inyungu nyinshi ziri mu bikorera.”
Minisitiri Dr Ngabitsinze yasobanuye ko itangizwa ry’iki kigega rizaba inzira nziza zo gukora mu buryo bweruye isoko rusange rya Afurika kandi na zimwe mu mbogamizi zinyuranye zagaragaraga muri uyu mushinga.
Ati “Izizavaho ni uko nibuza intangiriro z’amafaranga azajyamo agiye kuboneka, imbogamizi zikomeye zirimo ziravaho, ibisigaye ni uguhangana n’izaza mu gihe turimo dukora.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko gusinya amasezerano yo kwakira iki kigega ari ugushimangira ko u Rwanda rwiyemeje ko ubucuruzi ku mugabane wa Afurika bukorwa mu mucyo.
Yakomeje ati “Iki kigega kizagira uruhare runini mu gushyigikira ibihugu bya Afurika kumenyera ibintu bishya by’ubucuruzi bwisanzuye kandi bigakoresha amahirwe itanga. Dutegereje kuzakorana cyane n'Ubunyamabanga bwa AfCFTA na Afreximbank kugira ngo bigende neza. ”
Banki ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga muri Afurika, Afreximbank niyo yatoranyijwe nk’izanyuzwamo amafaranga azashyirwa muri iki kigega ariko ikagenzurwa n’Ikigega gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Afurika (FEDA).
Iki kigega kirimo ibyiciro bitatu mu bijyanye n’imikorere yacyo aho harimo Base Fund, General Fund na Credit Fund.
Base Fund igizwe n’inkunga buri gihugu cyemeje amasezerano y’isoko rusange rya Afurika kizatanga akazafasha ibihugu mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika.
Ku rundi ruhande ariko General Fund, ni inkunga izaterwa ibikorwa by’ubucuruzi ikazatangwa nk’inguzanyo ku bikorwa by’abikorera cyangwa bya Leta mu rwego rwo kugera ku bigamijwe mu rwego rw’Isoko rusange rya Afurika.
Imyaka ibaye hafi itanu i Kigali hasinyiwe amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), amaze kwemezwa burundu n’ibihugu 54 kuri 55, icyakora, ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeje kubamo igihu.
Iri soko ryitezweho kuzamura ikigero ibihugu bya Afurika bikoranaho ubucuruzi kikagera kuri 60% mu 2034, gukuraho imbogamizi zose zidashingiye ku misoro, gushyiraho akarere k’ubucuruzi gafite abantu miliyari 1.3 n’umusaruro mbumbe wa miliyari 3.4 z’amadolari.
Umunyamabanga Mukuru w’ubuyobozi bwa AfCFTA, Wamkele Mene, yagaragaje ko nibura muri Nzeri 2023 ikigega gishobora kuzatangira gukora nyuma yo kwemezwa n’inama y’abaminisitiri iteganyijwe muri Kamena 2023 kandi izabera mu Rwanda.
Imibare yerekana ko uyu munsi ibihugu bya Afurika bicuruzanya ku kigero cya 15% ugereranyije na 65% bicuruzanyaho n’ibihugu by’u Burayi.
Iri soko nirishyirwa mu bikorwa ku gipimo cyuzuye, rizakura abaturage miliyoni 50 mu bukene bukabije, rizamure 9% ku byo abaturage binjiza mu 2035 nk’uko Banki y’Isi ibitangaza.
Ihurizo risigaye ni uko ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rikomeje kuba agatereranzamba kubera impamvu zirimo; kutumvikana ku misoro hagati






Ibitekerezo 0