00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu guteza imbere ubuhinzi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 February 2018 saa 09:46
Yasuwe :

Raporo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu 54, mu gushyira mu bikorwa imyanzuro icyenda irebana no guteza imbere ubuhinzi yari yarafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma yabereye muri Guinée équatoriale mu 2014.

Iyo myanzuro ikubiyemo ingingo zisaga 43 zagendeweho mu guha amanota ibihugu biwugize, yafashwe hagamijwe kurandura burundu inzara ku mugabane wa Afurika mu mwaka wa 2025.

Ku manota 10, u Rwanda rwabonye 6,1 rukurikirwa na Mali yagize 5,6 Maroc igira 5,5 naho Ibirwa bya Maurice bigira amanota 5.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yabwiye RBA ko impamvu u Rwanda rwaje ku isonga harimo kuba rufite icyerekezo kizirikana abaturage.

Mukeshimana ati “Ibyaduhesheje amanota menshi ni ibijyanye no kuba dusa n’abari mu cyerekezo cyiza cyo guteza imbere ubuhinzi harimo ibijyanye no kongera umusaruro, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko ubu ni ibintu bihangayikishije Isi ndetse na Afurika turimo. Aho naho u Rwanda ruri ku kigero cyiza kuko hari gahunda nyinshi tugenda dushyira mu bikorwa kugira ngo abaturage bacu babashe guhangana n’ibihe.”

Minisitiri Mukeshimana yakomeje avuga izindi gahunda u Rwanda ruhagazemo neza zirimo iz’ishoramari mu buhinzi, izo guhanga imirimo ku rubyiruko, gufasha abagore bakora ubuhinzi gukora kinyamwuga, iz’ubushakashatsi, iz’iyamamazabuhinzi n’izindi.

Leta yari yihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi. Mu ibarura rya Kane ku mibereho y’ingo ryakozwe mu 2015, imirimo yahangwaga buri mwaka yari igeze ku bihumbi 146 ariko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko iyo gahunda ikomeje.

Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente aheruka gutangaza, ku bijyanye n’ubuhinzi, harateganywa ko ubuso bwuhirwa buzava kuri hegitari 48 508 bugere kuri hegitari 102 282 hibandwa ku bishanga.

Muri iyo gahunda, ubuso bw’ubutaka buhingwa buzagera kuri hegitari ibihumbi 980 buvuye kuri 635 603, abakoresha ifumbire bazava kuri 52% bagere kuri 76%, inguzanyo zitangwa mu buhinzi zizagera ku 10.4% zivuye kuri 5.2%, abahinga ku butaka buhujwe bazarushaho koroherezwa kubona imbuto z’indobanure ku buryo muri 2024 bazagera nibura kuri 75% bavuye kuri 52%.

Gusa, iyo Raporo yashyize u Rwanda ku isonga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu guteza imbere ubuhinzi, yagaragaje ko hari bimwe u Rwanda rukiri hasi birimo ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu binagaragara mu bindi bihugu byinshi bya Afurika ariko Minisitiri Mukeshimana, avuga ko hari ibindi biri gukorwa kugira ngo indi raporo izasange u Rwanda ruhagaze neza.

Iyi raporo igaragaza ko ibihugu 20 birimo n’u Rwanda aribyo byagerageje gutera intambwe nziza, ibindi 27 bigira amanota ari munsi ya 3,9 ku 10 naho ibindi birindwi, ntibyatanze raporo y’amavugurura byakoze.

Uretse kurandura inzara, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ufite n’intego yo kugabanya ubukene kugera kuri ½, kugira umugabane udatumiza ibiribwa mu mahanga, kugira Afurika yongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ibindi bizaba bigezweho mu 2025.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yatangaje ko impamvu u Rwanda rwaje ku isonga harimo kuba rufite icyerekezo kizirikana abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages