00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye amahugurwa ku kuzahura ubucuruzi bupfa butararenga umutaru

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 17 April 2018 saa 08:31
Yasuwe :

Nubwo hagenda hafatwa ingamba zigamije gufasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abakiri bato kwiteza imbere, uko iminsi ishira niko hagaragara umubare munini w’ibikorwa by’ubucuruzi bitangizwa ariko bigahomba hadateye kabiri.

Bimwe mu bivugwaho kuba intandaro zo guhomba kw’ibi bikorwa by’ubucuruzi harimo gukoresha umutungo nabi, imicungire mibi ndetse no kudakora inyigo neza bishobora kuyica ku kigero cya 40%.

Ni muri uru rwego Ihuriro ry’Ibigo bitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (AADFI-(Association of African Development Finance Institutions) ku bufatanye n’Ikigega gitanga Ingwate ku mishinga mito n’Iciriritse (BDF), ryateguye amahugurwa agamije kurebera hamwe ingamba zakwifashishwa mu kuzahura ubucuruzi butagitanga umusaruro.

Umuyobozi ushinzwe Ubujyanama muri BDF, John Kagarama, yavuze ko aya mahugurwa y’iminsi itanu agamije gufasha abakora mu bigo by’imari kurushaho kumenya uburyo bwo kuzura imishinga idakora neza.

Ati “Ni ukubaha ubumenyi butuma bamenya uburyo binjira mu mishinga ifite ibibazo bitandukanye, no gushobora gusesengura ibibazo biri muri iyo mishinga ku buryo bashobora gutanga umuti.”

Yakomeje avuga ko nubwo kuva BDF yatangira gukora mu 2011, imishinga yafashijwe kubona amafaranga imaze guhanga imirimo isaga ibihumbi 20, harimo n’indi yagiye ihomba ahanini biturutse ku bumenyi buke mu gukoresha neza amafaranga ndetse no kwinjira mu bikorwa byinshi.

Dokpe Akele ukora muri Nigerian Export-Import Bank yavuze ko muri aya mahugurwa bitezemo byinshi birimo no gusangira ubunararibonye ku buryo bafasha ba rwiyemezamirimo gutera imbere bitanyuze mu gutanga inguzanyo gusa, ahubwo bakanahabwa ubumenyi butuma bakomeza gukora kandi bunguka.

Yakomeje avuga ko benshi baba bafite ibitekerezo kandi byiza ariko ukabona nta bumenyi bafite mu bijyanye n’icungamutungo, icungamari no gucunga abakozi ndetse abandi bakaba bataramenya inyungu iri mu gufatanya n’abo bakora bimwe.

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Amahugurwa muri AADFI (Association of African Development Finance Institutions), Cyril Okoye, yavuze ko hirya no hino muri Afurika hari imishinga idakora neza, ibintu bifite uruhare runini mu gusubiza inyuma ubukungu.

Yakomeje avuga ko iyi mishinga iba yaratewe inkunga n’ibigo by’imari ari nayo mpamvu bahabwa amahugurwa ku kuyizahura, kuko gukora neza kwa ba rwiyemezamirimo bituma imirimo myinshi ihangwa n’ubukungu bukihuta.

Ati “Icya mbere gikwiye gukorwa ni ukugenzura neza umushinga mbere yo gutanga inguzanyo, kureba imbogamizi zishingiye ku bukungu n’imishinga ishobora guhura nazo. Ikindi ni imiyoborere y’ibigo by’ubucuruzi cyangwa abaterankunga, hari n’abo usanga batangira umushinga ariko batazi mu by’ukuri icyo bagamije kugeraho.”

Biteganyijwe ko aya mahugurwa yatangiye tariki ya 16 Mata azasozwa ku wa 20 Mata 2018. Abayitabiriye bazanifatanya n’Abanyarwanda bakomeje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Abakozi b'ibigo bitandukanye bitabiriye amahugurwa yiga ku bucuruzi budindira bugitangira
U Rwanda rwakiriye amahugurwa ku kuzahura ubucuruzi bupfa butararenga umutaru
Dokpe Akele ukora muri Nigerian Export-Import Bank yavuze ko muri aya mahugurwa bazasangira ubunararibonye ku gufasha ba rwiyemezamirimo gutera imbere bitanyuze mu gutanga inguzanyo gusa
Umuyobozi ushinzwe Ubujyanama muri BDF, John Kagarama, yavuze ko aya mahugurwa agamije gufasha abakora mu bigo by’imari kuzura imishinga idakora neza
Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n’Amahugurwa muri AADFI, Cyril Okoye, yavuze ko muri Afurika hari imishinga idakora neza ari nabyo bigira uruhare runini mu gusubiza inyuma ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages