00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwateye utwatsi umwenda rubarwaho muri EAC

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 8 June 2017 saa 09:21
Yasuwe :

U Rwanda rwamaganye ibivugwa n’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC) ukirubaraho umwenda w’imisanzu ibihugu by’ibinyamuryango bitanga, rwemeza ko rwarangije kuyishyura.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bigize uyu muryango buri mwaka bitanga amafaranga azafasha ibikorwa bitandukanye by’uyu muryango, gusa bikunda kugaragara ko atabonekera igihe bigatuma ibyo uyu muryango uba wariyemeje gukora bigenda biguru ntege.

Mu nama y’Inteko rusange y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA) yateraniye i Kigali muri Gicurasi 2017, abadepite bayigize bagaragaje inzitizi z’uko ibihugu biwugize bigenda buhoro mu gutanga imisanzu yabyo igomba gufasha ibikorwa bya EAC bikubiye mu ngengo y’imari ya 2016/2017 yanganaga na miliyoni 101 y’amadolari.

Buri gihugu kiri muri uyu muryango gisabwa nibura kwishyura 8,378,108 $ mbere y’itariki 31 Ukuboza za buri mwaka kugira ngo yifashishwe mu bikorwa binyuranye uyu muryango ukora. Gusa ngo muri ibyo bihugu byose nta na kimwe cyubahirije ibyo cyasabwaga.

Mu ngengo y’imari isatira umusozo (2016/2017), Uganda niyo yatanze amafaranga menshi ku kigero cya 91.53%, bingana na 7,668,419 $, ikurikirwa na Kenya yishyuye 4,395,707 $ bingana na 52.4%, u Rwanda rwatanze 4,027,316 $ ku kigero cya 48.07% naho Tanzania itanga 2.553.203 $ bingana na 30.47 %.

Depite Patricia Hajabakiga uhagarariye u Rwanda muri EALA, icyo gihe yari yabwiye KT Press dukesha iyi nkuru ko u Rwanda ruteganya kwishyura amafaranga yari asigaye mu byumweru bibiri (bitarenze tariki 15 Gicurasi 2017). U Rwanda ngo muri icyo gihe rwubahirije isezerano ariko abashinzwe imari muri EAC ntibabihindura ngo bigaragare ko rwishyuye.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, François Kanimba, yagize ati “Nitabiriye inama ya EALA batangaza ingengo y’imari mu cyumweru gishize ariko natunguwe cyane no kumva ko u Rwanda rutarishyura; mu by’ukuri twishyuye mbere y’uko ukwezi kwa gatanu kurangira ndetse tubona ubutumwa bw’ubunyamabanga bwa EAC bwemeza ko yahageze.”

Hagati aho ingengo y’imari ya EAC y’umwaka wa 2017/2018 yariyongereye igera kuri 110,130,183$. Ibyo bivuze ko n’umusanzu watangwaga na buri gihugu uziyongera ugere kuri miliyoni 8.5 $.

Kanimba ashimangira ko uruhare rw’u Rwanda ruzaba rwamaze kwishyurwa bitarenze tariki ya 31 Ukuboza. Yavuze ko EAC yasabye ko ibihugu byose bizishyura inshuro imwe kugira ngo hirindwe idindira ry’imishinga n’ibindi bikorwa by’uyu muryango.

Ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017/2018 yagiye igenerwa ibigo by’uyu muryango aho ubunyamabanga bwagenewe 60, 183, 201 $; EALA iteganyirizwa 17, 996,959$; Urukiko rwa Afurika y’u Burasirazuba (East African Court of Justice ) ruhabwa 4,140,166$; Inama ihuza za kaminuza zo muri aka karere yagenewe 6,766,928$; Komisiyo ishinzwe ikibaya cya Victoria n’ihuriro ry’abarobyi mu Kiyaga cya Victoria byahawe 11,960,643 $ na 2,466,655 $.

Ibindi bigo byahawe amafaranga muri iyi ngengo y’imari harimo Komisiyo ishinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga yagenewe 1,500, 164$; Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’ururimi rw’Igiswahili yahawe 1,553,098 $ mu gihe Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’ubushakashatsi mu by’ubuzima yo yagenewe 2,225,324 $.

Abafatanyabikorwa mu bikorwa by’amajyambere b’uyu muryango bazatanga inkunga ingana na 52, 868,638$.

Minisitiri Kanimba ashimangira ko u Rwanda rwamaze kwishyura amafaranga rwasabwaga na EAC/Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages