00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwemeje burundu amasezerano y’inguzanyo ya miliyari 364 Frw

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 June 2026 saa 04:50
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yemeje bidasubirwaho inguzanyo ya miliyoni 213 z’ama-Euro, asaga miliyari 364 Frw, rwahawe na banki ebyiri z’ubucuruzi harimo ikigo cy’imari cyo mu Bufaransa Société Générale na Standard Chartered Bank.

Ni amafaranga rwabonye rwishingiwe n’ibigo mpuzamahanga bishamikiye kuri Banki y’Isi. Azishyurwa mu myaka 15.

Ayo mafaranga agenewe gukoreshwa mu bikorwa bihoraho no mu mishinga y’iterambere mu rwego rwa gahunda y’u Rwanda yo guhanga imirimo kuri bose kandi ku buryo burambye binyujijwe muri gahunda yo gutera inkunga politiki y’iterambere.

Amasezerano y’iyo nguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 09 Mata 2026.

Iyo nguzanyo yemejwe binyuze mu Iteka rya Perezida no 036/01 ryo ku wa 12/06/2026 ryemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda, yifashishije kandi ihagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, nk’ugurijwe, Société Générale na Standard Chartered Bank, nk’impande z’ingenzi zagenwe mu itegurwa ry’ibirebana n’inguzanyo n’abatanga inguzanyo, Standard Chartered Bank, nk’umuhuza mu masezerano, n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere nk’umwishingizi.

Iyi nguzanyo ingana na 213.164.377,66 yishingiwe n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere hamwe n’Ikigo Gihuriweho n’Ibihugu Cyishingira Ishoramari (IDA), kiri mu itsinda rya Banki y’Isi (Word Bank Group), ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga ingwate ku ishoramari (MIGA); ibigo bisanzwe bitanga ubwishingizi ku bashoramari (guarantees), bigatuma u Rwanda rubona inguzanyo ku nyungu nto.

Ni inguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 15, harimo imyaka itandatu mbere yo gutangira kwishyura (grace period), bivuze ko u Rwanda ruzatangira kwishyura igishoro nyuma y’iyo myaka, bigamije koroshya uburyo bwo kwishyura imyenda.

Ubu buryo bwo kubona inguzanyo wishingiwe ni bumwe mu buryo u Rwanda rwifashisha mu gucunga neza imyenda, aho rukoresha ubufasha bw’ibigo mpuzamahanga mu kugabanya inyungu n’ibiciro by’inguzanyo, ndetse no kubona amafaranga ku buryo burambye.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyungukiye kuri ubu buryo bushya bwo guhuza ubwirinzi butangwa n’ibi bigo byombi, aho IDA itanga ubwishingizi bw’ibanze, MIGA igatanga ubwa kabiri, bikarushaho gutuma abatanga inguzanyo bagira icyizere.

Iyi nguzanyo yabonetse mu gihe isoko ry’imari ku rwego mpuzamahanga riri mu bihe bitoroshye bitewe n’ibibazo bya politiki n’umutekano ku isi, ariko u Rwanda rukaba rwarashoboye kuyibona ku nyungu nto, bigaragaza icyizere abashoramari mpuzamahanga barugirira.

Mu rwego rwo kwirinda ikibazo cyo kwishyura imyenda myinshi icyarimwe, Leta y’u Rwanda yumvikanye n’abayitanze ko izatangira kwishyura nyuma y’uko indi nguzanyo nini (Eurobond) irangiye, bityo ntizizahurirane mu kwishyura.

Amafaranga azava muri iyi nguzanyo azashyirwa mu ngengo y’imari ya Leta, akoreshwe mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere ibikorwaremezo, ubuzima, uburezi, ubuhinzi, kurengera abatishoboye no guteza imbere inganda.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kugaragaza imbaraga mu micungire y’ubukungu, aho muri Werurwe 2026 ikigo Fitch Ratings cyahinduye icyerekezo cy’imyenda yarwo kikayigira “stable”, bikurikirwa na Moody’s nayo yemeje ko gihamye muri Mata 2026.

Ibi bivuze ko u Rwanda rwavuye mu bihugu bifite ubukungu buhindagurika ku buryo bigoye kubwizera ngo bibe byahabwa inguzanyo.

Ubwo u Rwanda rwayihabwaga, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko iyi nguzanyo ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje gushyira imbere uburyo bushya kandi bunoze bwo kubona amafaranga.

Ati “Ubu buryo bw’imari ikomatanyije budufasha kubona inguzanyo z’igihe kirekire ku giciro gito, mu gihe tunakomeza kubungabunga ubushobozi bwo kwishyura imyenda no gushyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu.”

U Rwanda rwemeje burundu amasezerano y’inguzanyo ya miliyari 364 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages