00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku idolari rimwe u Rwanda rwinjiza mu gihugu, rutakaza atatu rugura ibintu mu mahanga

Yanditswe na

Ezechiel Mbananabo

Kuya 17 February 2016 saa 07:13
Yasuwe :

Ministeri y’ubucuruzi n’inganda (Minicom), yatangaje ko hakiri icyuho hagati y’ibicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga n’ibyo rwoherezayo, ku buryo ku idolari rimwe ryinjiye ku byoherejwe mu mahanga, haba hatakaye arenga atatu yishyurwa ku bitumizwa.

Ibi bivuze ko u Rwanda rutakaza amafaranga menshi rutumiza ibicuruzwa mu mahanga, nyamara rwo rukoherezayo bike cyane.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza mu mpera za Nzeli 2015, ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda bifite agaciro ka 1, 384,310,000 mu madolari ya Amerika; mu gihe ibyoherejwe mu mahanga biva mu Rwanda bifite agaciro ka 426,200,000 za Amadolari ya Amerika .

Ugendeye kuri iyi mibare usanga harimo ikinyuranyo cya 958,110,000 z’amadolari ya Amerika.

Mu mahugurwa y’iminsi ine ari guhabwa ba rwiyemezamirimo baturutse mu bigo bito n’ ibiciriritse agamije kugabanya ibicuruzwa biturutse hanze yatangiye kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Gashyantare 2016, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Emmanuel Hategeka yabasabye gukora ibintu byinshi byujuje ubuziranenge kugira ngo babashe guhaza isoko ryo mu Rwanda banasagurire amahanga.

Hategeka yagize ati "Icyuho hagati y’ibyo twohereza hanze n’ibyo dukurayo kiracyari kinini cyane. Ku idolari rimwe twinjije dutakaza arenga atatu. Mu by’ukuri, nta mpamvu twakabaye dukura inyama, imbuto, amafi, amata yo tunywa muri za hotel, n’amavuta dusiga ku bintu bitandukanye hanze y’u Rwanda kandi tubifite. Ibi byose bitwara amafaranga menshi.”

Ayo mahugurwa yateguwe n’umuryango w’ubucuruzi uhuza ibihugu byo mu u Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA) ku bufatanye na Minicom n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF).

Hategeka yavuze ko hagomba gufatwa ingamba zikomeye ziri mu bushobozi bw’igihugu, zikanashyirwa mu bikorwa kuko ngo bikomeje bityo ubukungu bw’igihugu bushobora kuhazaharira.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iherutse gutangaza ko Leta y’u Rwanda igiye gushyiraho ikigega kizajya gifasha abashoramari bohereza ibicuruzwa mu mahanga kibaha inguzanyo, nk’imwe mu ngamba zo kuziba icyuho kiri hagati y’ibyinjira mu Rwanda n’ibyo rwohereza mu mahanga.

Ba rwiyemezamirimo nabo bavuga ko biteguye gukora cyane mu rwego rwo kongera ibyoherezwa hanze.

Kuba igihugu gifite ibicuruzwa bike byoherezwa hanze ugereranyije n’ibiturukayo, bishobora kugira ingaruka ku bukungu bwacyo kuko bushingirwa ku bintu bitandukanye, ariko by’umwihariko ku bwinshi bw’ibyo cyohereza mu mahanga.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Emmanuel Hategeka
Ba rwiyemezamirimo b'ibigo bito n'ibiciriritse bitabiriye amahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages