Ayo arimo miliyari 72$ yashoye mu bijyanye n’ingufu zisubira nka rumwe mu nzego ziyoboye izindi iki gihugu cyibandaho.
UAE ibifashwamo n’Ikigo DP World kimaze imyaka 18 muri Afurika aho gifite ibyambu bitandatu ndetse iteganya kongeraho ibindi bibiri.
Ibifashwamo kandi na sosiyete yayo y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Emirates aho ibarizwa mu bihugu 20 bya Afurika.
Kuva mu 2022 umwe mubagize umuryango w’ibwami muri UAE witwa Sheikh Ahmed Dalmook al-Maktoum yafatanyije na Zimbabwe, Zambia na Tanzania ku bijyanye n’isoko rya Carbones ryo gutera inkunga imishinga igabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere.
UAE kandi yashoye cyane mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho nk’Umujyanama mu by’umutekano i Abu Dhabi, Sheikh Tahnoon bin Zayed aherutse kwishyura imigabane ingana na 51% muri Mopani Copper Mines yo muri Zambia arenga miliyari 1,1$.
Mu 2023 abashoramari bo muri UAE basinyanye amasezerano y’imikoranire na Mauritania ya miliyari 32$ mu mushinga wo gutunganya hydrogène mu buryo butangiriza ibidukikije.
Muri uwo mwaka kandi Ikigo gitunganya ingufu zisubira cya Masdar cyatangije umushinga wa miliyari 2$ zo gutunganya gigawatt ebyiri z’amashanyarazi aturuka ku Izuba muri Zambia.
UAE inafatanya n’u Rwanda mu iterambere kuko nko muri Werurwe 2024 byatangajwe nka 2023 yasize ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bugeze kuri miliyari 1,1$ (arenga miliyari 1.413 Frw).
N’ishoramari rya UAE mu Rwanda ryakomeje gutumbagira uko imyaka yagiye itumbagira ku buryo mu myaka 23 ishize, byibuze ibigo byo muri icyo gihugu byashoye ishoramari rya miliyoni 320$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!