Ugereranyije n’umwaka wa 2017 habarurwaga sosiyete 15 gusa zifatanya na Leta gutubura imbuto zirimo ibishyimbo, ibigori, soya, ingano n’izindi zari zikunze gutumizwa mu mahanga. Ubu sosiyete zariyongereye kuko zageze kuri 23.

Ku bijyanye n’abatubuzi cyangwa amakoperative yabo baragabanutse cyane kuko muri 2017 bari 725 mu gihe kuri ubu habarurwa 534 gusa.

Nubwo bimeze bityo ntabwo baratangira gutanga umusaruro nk'uko bikwiye cyane ko muri 2020 imbuto zatubuwe n’inzego za Leta zaguzwe zihariye 95% ahanini bitewe n’uko ziba zifite nkunganire.

Muri Nzeri 2021, u Rwanda rwashyizeho umwanzuro ko rutazatumiza imbuto y’ibigori ndetse n’abayitumiza bakurirwaho nkunganire ya Leta mu rwego rwo guha amahirwe abikorera b’imbere mu gihugu kwinjira muri urwo rwego.

Kugeza ubu habarurwa sosiyete zitubura imbuto y’ibigori zigera kuri 17, ibishyimbo ni 11, soya ni 11 mu gihe ingano hakiri icyuho gikomeye kuko ari eshatu gusa.

Umuyobozi wa TASAI, Prof. Edward Mabaya, yashimye iterambere ryamaze kugerwaho n’u Rwanda mu gutubura imbuto ariko avuga ko hari ahagikeneye kongerwa imbaraga.

Ati “Hari ibigikenewe kongerwamo imbaraga. Uyu munsi ushobora kureba umubare w’abikorera bari muri uru rwego. Turifuza kugira abahangana mu ituburwa ry’imbuto ku bikorera kugira ngo batume imbuto ziboneka mu buryo bworoshye, zifite ubuziranenge kandi begere abahinzi.”

Yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho abagenzuzi b’ubuziranenge bw’imbuto bwihariye, guha urubuga abikorera no kubaha amahugurwa ahoraho hagamijwe kunoza ubutubuzi bw’imbuto.

Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Dr Urinzwenimana Clement, yagaragaraje ko hari intambwe imaze guterwa.

Ati “Ubu bushakashatsi bwibanze ku mbuto y’ibigori, ibishyimbo, soya n’ingano, turishimira intambwe yatewe. Ugendeye ku bigori wasangaga imbuto yose yari ibigori bitanga umusaruro uciriritse (OPV) ariko ubu ntawe ukizitubura kuko batubura Hybrid. Igihari ni uko ibijyanye n’ubwenge mu butubuzi bw’imbuto buri kugenda bwiyongera mu Rwanda.”

Imibare igaragaza ko u Rwanda rwakoreshaga hagati ya miliyari enye na miliyari eshanu y’amafaranga y’u Rwanda mu kugura imbuto y’ibigori mu mahanga ariko kuri ubu izituburirwa mu Rwanda zigeze kuri 80%.

Imbuto ya Hybrid itanga umusaruro uri hejuru kandi kuyitubura bisaba ubwenge bwihariye ndetse n’ikoranabuhanga ryisubumbuyeho.

Yavuze ko kugeza ubu abatubuzi bahari bari gukora ibishoboka ngo banatubure imbuto z’ibanze mu gihe mbere hatuburwaga izo baha abahinzi gusa.

Mu gihembwe cya mbere cy’ihinga 2022, habonetse imbuto ya Hybrid ingana na toni 7000 kandi 60% byatuburiwe mu gihugu, ingano yari toni 1400 mu gihe soya yabonetse zari toni 530.

Imbuto y'ibigori kuri ubu isigaye ituburirwa mu Rwanda, ntigitumizwa mu mahanga
Imbuto y'ibigori kuri ubu isigaye ituburirwa mu Rwanda, ntigitumizwa mu mahanga