Aya mafaranga azinjira ku isoko ry’u Rwanda binyuze mu bufutanye ikigo cya Royal Club gikomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu cyagiranye na sosiyete ebyiri zo mu Rwanda zitunganya ubuki ndetse n’iki gihingwa cya Chia, aho kizazifasha kugeza ibi bicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.
Akenes and Kernels Ltd itunganya Chia na Api Organic Rwanda Ltd itunganya ubuki nibyo bizafashwa kugeza ibi bicuruzwa ku masoko mpuzamahanga biciye ku cyambu cya Dubai, ndetse bikagenda biriho ibirango bya Royal Club ishamikiye ku kigo gikomeye cy’umuryango w’ubwami bwa UAE cyitwa UAE Royal Group of Companies.
Abashyitsi baturutse muri Royal Club barimo n’umwe mu bagize umuryango w’igikomangoma cya UAE, Sheikh Hamdan Mohammad Ahmed Juma Al- Maktoum, basuye izi sosiyete ebyiri ngo barebe niba ibyo bakora bishobora kujyanwa ku isoko mpuzamahanga.
Barabishimye ndetse bemeranywa ko bazagira ubuhahirane bwa miliyoni 180$ zizava mu bucuruzi bwa Chia mu myaka itanu ndetse na miliyoni 250$ zizava mu bucuruzi bw’ubuki n’ibindi bikomoka ku buvumvu.
Umuvugizi wa Akenes and Kernels Ltd, Kizito Safari, ahamya ko ubu bufatanye buzateza imbere igihingwa cya Chia n’ubuki ndetse bigahindura imibereho y’abahinzi n’aborozi.
Yakomeje ati “Ubuhinzi n’ubworozi ni ibintu byiza cyane, harimo akazi, harimo ubukire, igihe n’iki ko ubuhinzi n’ubworozi butanga umusaruro ufatika mu bukungu bw’u Rwanda. Iyo niyo ntumbero ya Akenes and Kernels Ltd na Api organic Rwanda.”
Izi sosiyete zombi uretse kuba zaramaze kuba abanyamuryango ba Royal Club, zisanzwe zifitanye ubufatanye n’ibindi bigo bizobereye mu gutunganya ubuki na Chia, aho Akenes and Kernels Ltd yagiranye amasezerano n’ikigo mpuzamahanga cyo mu Buholandi cya Control-Union kugira ngo kirufashe gukurikirana imihingire ya Chia, uko isarurwa ndetse n’uko itunganywa.
Api Organic Rwanda Ltd yo yagiranye ubufatanye n’ikigo cyo mu Misiri cya Eg Honey Trading gifite inararibonye mu bijyanye n’umwuga w’ubuvumvu, aho kiyifasha gutumiza imizinga ya kijyambere, ibikoresho bigezweho by’ubuvumvu n’abarimu bazobereye mu bworozi bw’inzuki kugira ngo bahugure abakozi n’abafatanyabikorwa bayo.
Akenes and Kernels Ltd na Api Organic Rwanda Ltd ni sosiyete zashinzwe n’abanyarwanda baba muri diaspora yo mu Bubiligi na Zambia, nyuma yuko Perezida Paul Kagame abakanguriye gushora imari mu Rwanda no kuhakorera ibikorwa bizamura ubukungu ubwo bari muri Rwanda Day yari yabereye mu Bubiligi mu 2017.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!