00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukungu bw’ u Rwanda bwazamutseho 7.6% mu gihembwe cya mbere cy’ uyu mwaka

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 19 June 2015 saa 12:45
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku kigero cya 7.6% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2015, buvuye kuri 7% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2014.

Imibare yatangajwe n’iki kigo kuri uyu wa kane igaragaza ko ubukungu bw’ imbere mu gihugu (Gross Domestic Product, GDP) hagendewe ku biciro ku isoko, bubarirwa muri miliyari 1377, buvuye kuri miliyari 1282 mu gihembwe nk’iki mu mwaka wa 2014.

Urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku kigero cya 4% rwagize uruhare mu bukungu bw’imbere mu gihugu ku kigero cya 1,3%. Iyi 4% ariko iri munsi y’imibare isanzwe, biturutse ku bihingwa byoherezwa mu mahanga bitigeze byiyongera, kuko ubwiyongere bwabyo buri kuri 0%.

Urwego rw’inganda rwarazamutse rugera kuri 7%, ahanini bitewe n’imyubakire yazamutse ikagera kuri 11%, ndetse n’ugutera imbere ku bijyanye no gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutse bikagera kuri 7% na 5%.

Urwego rwa serivisi rwazamutse 8%, rukaba rwarongereye ubukungu bw’igihugu kuri 48% by’ ubukungu bw’ igihugu, Serivisi mu ihanahanamakuru n’itumanaho zo zazamutse ku kigero cya 35%.

Guverinoma irateganya gushora miliyari 1768 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’ubukungu mu mwaka w’ingengo y’ imari wa 2015/2016, hakaba hariyongereyeho miliyari 5.8 z’ amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’ayari yakoreshejwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uri gusozwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages