00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bwizewe bwagufasha kumenyekanisha amatangazo ya cyamunara

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 25 October 2019 saa 01:07
Yasuwe :

Uko ikoranabuhanga ritera imbere, ni ko umubare w’abaryifashisha wiyongera ubutitsa, ahanini bikagirwamo uruhare runini n’imbaraga zishyirwa mu gukwirakwiza ibikorwa remezo bituma abantu boroherwa no kurikoresha.

Iterambere ry’ikoranabuhanga riravuduka cyane ku buryo mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu usanga ryarinjijwemo.

U Rwanda rwashyize imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga aho mu bice byose rwateje imbere imikorere na serivisi zitangwa n’imbuga za internet.

Ikoranabuhanga ryoroheje ubuzima ku buryo risigaye rinahuza abashaka serivisi zitandukanye n’abazitanga.

Ntiryarangiriye muri izi serivisi gusa kuko kuri ubu abatanga amatangazo ya cyamunara na bo bitabaza imbuga za internet mu kuyamenyekanisha.

Ubusanzwe cyamunara zitangazwa hashingiwe ku mabwiriza y’Umwanditsi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) No 03/2010 yo ku wa 16/11/2010.

Mu minsi ishize, amatangazo ya cyamunara yanyuzwaga mu binyamakuru byandika ku mpapuro ariko abayatanga baza kugaragaza imbogamizi zirimo gukererwa gutangazwa n’igiciro gihanitse basaba ko byahindurwa.

Itegeko riteganya ko nibura hagomba kubaho ikinyuranyo cy’iminsi irindwi hagati ya cyamunara n’iyindi.

Ku wa 28 Kanama 2019 nibwo RDB yamenyesheje abatanga amatangazo ya cyamunara gutangira kwifashisha ibitangazamakuru byandikira kuri internet.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umwanditsi Mukuru muri RDB, Kayibanda Richard.

Rigira riti ‘‘Mu rwego rwo koroshya uburyo amatangazo atangwa no kugabanya ikiguzi muri cyamunara, turasaba abagurisha ingwate ko bakwamamaza cyamunara bakoresheje ibitangazamakuru bizwi byandikira kuri internet.’’

Kuri ubu amatangazo ya cyamunara anyuzwa kuri internet ku binyamakuru bizwi kandi bikurikirwa na benshi mu Rwanda no mu mahanga.

Aha nta wakwirengagiza IGIHE nk’umuranga mwiza ku bakeneye iyi serivisi kuko ni igitangazamakuru gikunzwe; ibi bigaragarira ku mubare w’abasomyi, aho urubuga Alexa rugaragaraza ko ku munsi gisurwa n’abasaga ibihumbi 100.

Kuri ubu Ikigo Mpuzamahanga cya Alexa gikora urutonde rw’uburyo imbuga za internet zikurikirana, kigaragaza ko IGIHE.com iza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda, inyuma ya Google.

Kuva mu myaka isaga 10 IGIHE iri ku isonga mu binyamakuru bisomwa kandi bikunzwe cyane kuri internet ndetse bishimangirwa n’ibihembo byikurikiranya ikomeza kwegukana birimo icy’ikinyamakuru gikorera kuri Internet gikunzwe cyatanzwe mu bihembo bya ‘‘Rwanda Development Journalism Awards 2017 and 2018”, bitegurwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, n’abandi bafatanyabikorwa.

Bisobanuye ko mu gihe umenyekanishije ibyo ukora wifashishije urubuga www.igihe.com, abantu ibihumbi babimenya byihuse kandi udahenzwe.

Ishami ry’Ubucuruzi muri IGIHE Ltd ryatangaje ko serivisi yihariye yo kumenyekanisha amatangazo ya cyamunara yashyizweho mu korohereza abayikeneye no kubafasha kugeza itangazo ryabo kure kandi vuba.

Ukeneye ibindi bisobanuro wagana aho IGIHE Ltd ikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako yo kwa Ndamage mu igorofa ya kane, ahateganye neza na 2000 Hotel. Ushobora no guhamagara kuri +250788895953.

IGIHE ni umwe mu baranga beza ku batanga amatangazo ya cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages