00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyohe cyangwa ni mbuze uko ngira? Urukundo rw’ibishyimbo mu Banyarwanda ruturuka he?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Nsanzimana Erneste
Kuya 17 March 2022 saa 08:11
Yasuwe :

Mukarwego Clementine uzwi nka Mutimamwiza, buri gitondo azinduka atekeye abakiliya muri restaurant ye iherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

Uyu mubyeyi witiriwe restaurant ye, iyo abuze ibishyimbo mu biribwa agurisha uwo munsi, ashatse yafunga.

Ati “Ntatetse ibishyimbo hari abatakwinjiramo. Hari uza yasanga nta bishyimbo akigendera.”

Urukundo rw’ibishyimbo ku bakiliya ba Mukarwego si umwihariko wabo gusa, turarusangiye nka kumwe dusangiye ururimi. Ifunguro ritariho ibishyimbo mu rugo rwo mu Rwanda, rifatwa nk’irituzuye, byageze aho babyita ‘Inyama z’abakene’ nubwo aba bisi bibeshye.

Urukundo rw’ibishyimbo mu Banyarwanda ruhera iyo ku isambu, hari n’abahahinduye ku ‘Ifishi’, rukazamuka kugeza muri ‘villa’ z’i Kigali, urusigaye rugasesekara i Nyamirambo muri rya funguro ry’ijana na mirongo itanu. Utarabirya i Nyamirambo, arabizi muri Karitsiye nka Mituyu.

Gukunda ibishyimbo kw’Abanyarwanda na New York barabimenye, aho basesenguye, bagasanga mu bilo 29 by’ibishyimbo muntu ku Isi arya, Umunyarwanda we akataje, kuko umwe yiharira ibigera kuri 38.

Ibishyimbo ni bimwe mu biribwa bihingwa cyane mu Rwanda, by’umwihariko biri no mu byo Leta yatoranyije mu bihingwa byemewe guhingwa ku butaka buhuje.

Byo gaheka biranadukundira bikera, urugero ni nk’aho Raporo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare ku musaruro w’Ubuhinzi bw’Igihembwe cya mbere cy’Ihinga 2021A (Seasonal agricultural survey), igaragaza ko mu Rwanda hasaruwe toni 258.851 zivuye kuri toni 226.570 zari zabonetse mu gihembwe nk’icyo cya 2020. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa 14 %.

Muhawenimana Florence utuye mu mudugudu wa Kimana, Akagali ka Kibilizi mu Murenge Rubengera i Karongi, amaze igihe kinini ahinga ibishyimbo, icyo amaze abirya cyo kingana n’icyo amaze avutse.

Yabwiye IGIHE ko ibishyimbo ari nk’inyama kuri we, bikaba mu bya mbere amanukana mu murima iyo ubutaka bwasomye, igihe cy’ihinga cyegereje.

Uyu mugore ngo ashobora kumara icyumweru cyose ku ifunguro rye habonekaho ibishyimbo. Ati " Iyo ntabitetse mba numva ibiryo bibishye. Ntabwo mba numva ndiye iyo ntabiriye. Udushyimbo dufata mu nda ukumva urakomeye.”

Nubwo atifuza gutekereza kuri ubwo buzima, Muhawenimana avuga ko atazi uko ubuzima bwe bwaba bumeze abaye ahantu hataba ibishyimbo. Ati “Ntabwo ubuzima bwo kubaho ntarya ibishyimbo nabushobora.”

Ikiribwa kimaze imyaka isaga 500 mu Rwanda

Reka babikunde ni mu gihe! Ibishyimbo ni inshuti y’Abanyarwanda kuva kera na kare. Igitabo “Nkurangire u Rwanda, Igihugu cya Benimana” cy’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, kigaragaza ko ibishyimbo byamye biboneka mu Rwanda.

Ibishyimbo nk’uko tubibona ubu, byageze mu Rwanda ahayinga mu 1510 ku ngoma y’Umwami Ruganzu Ndoli, abikomoye mu Bunyabungo muri Kivu y’Epfo kuri ubu.

Ubwoko bw’ibishyimbo byera mu Rwanda kuri ubu harimo nka Mbagarumbise, Gakara n’ibindi, nibwo byageze mu Rwanda, biza bisimbura ibyitwaga ‘ibiharo’ byimezaga mu mashyamba.

Umusizi Nsanzabera yavuze ko nta yindi mpamvu yihariye yo kuba Abanyarwanda bakunda ibishyimbo, kuko “aribyo beza kurusha ibindi, bikaba ibanze mu bihingwa ngandurarugo.”

Mukarwego Clementine i Karongi, na we asanga Abanyarwanda bakunda ibishyimbo kuko ari kimwe mu bihingwa beza cyane.

Mukarwego nibura ku munsi atekera abakiliya be ibilo icumi by'ibishyimbo

Icyakora we arenga aho, ibishyimbo akabibona nk’umurimbo utuma ku meza hasa neza bidasanzwe kuko “iyo urebye ibiryo ukabona nta bishyimbo biriho ubona bidasa neza. Iyo ufite ibishyimbo, waba ufite ubugari urarya, waba ufite ibijumba ubirya neza. “

Muri restaurant ye, ku munsi ateka ibilo icumi by’ibishyimbo bakabirya bakabimara, hakaba n’ubwo atetse ibirenze ibyo bitewe n’abakiliya yakiriye uwo munsi.

Ati “Urugo rw’umunyarwanda rutarimo ibishyimbo ruba rubayeho nabi cyane.”

Leta yuririye ku rukundo Abanyarwanda bakunda ibishyimbo, ibihinduramo amahirwe ashobora gutuma abantu biteza imbere bakanava mu mirire mibi.

Abahanga mu buzima ibishyimbo babishyize mu bitera imbaraga, bikagira Vitamine B1 na B9 y’ingenzi ku bagore batwite, Vitamine K1 ituma amaraso avura, Imyunyungugu nk’ubutare, umuringa, manganese, potasiyumu n’ibindi.

Ni ukuvuga ko ari imwe mu ntwaro zafasha u Rwanda guhangana n’imirire mibi mu bana, ba bandi 33 % bagwingiye bakajya mu murongo w’abandi.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr Bucagu Charles, yabwiye IGIHE ko hari byinshi bari gukora kugira umusaruro w’ibishyimbo byera mu Rwanda wiyongere.

Ati “ Turi gushyira ku isoko amoko mashya, amwe akungahaye ku myungu ngugu, gukangurira abikorera gutubura imbuto z’indombanure. Hanashyizweho urubuga ruhuza abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’igihingwa cy’ibishyimbo mu gihugu.”

Ubusanzwe mu Rwanda hera ubwoko bubiri bw’ibishyimbo burimo ibishyimbo bigufi n’ibya mishingiriro.

Umuhinzi w’ibishyimbo akaba n’umutubuzi w’imbuto mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, Nzeyimana Alexis, aheruka kuvuga ko ubuhinzi bw’ibishyimbo butakiri ubw’amaramuko gusa, ahubwo bwabaye isoko y’ubukungu.

Ati “Ntabwo twabura isoko ahubwo amasoko dufite umusaruro bakenera ntabwo bawubona kuko abahinzi benshi dufite baracyari muri gakondo, ibishyimbo byabo nta musaruro bifite. Nashishikariza abahinzi ko twahinga ibishyimbo ku bwinshi, kugira ngo duhingire isoko tubone amafaranga tugire n’imibereho myiza.”

Dr Bucagu yavuze ko nk’umwaka ushize, hashyizwe hanze amoko 13 mashya y’ibishyimbo bitanga umusaruro biberanye n’ubutaka bwo mu Rwanda, harimo 6 akungahaye ku butare bwa Fer, afasha kurwanya indwara z’imirire mibi.

Ayo moko yose ubu ari mu butubuzi, yatangiye guhingwa n’abahinzi hirya no hino.

Mu mpera za 2018, mu Rwanda habarizwaga ingo zisaga ibihumbi 420 zihinga ibishyimbo.

Umwaka ushize hamuritswe ubwoko bushya 13 bw'ibishyimbo butanga umusaruro, buberanye n'ubutaka bw'u Rwanda
Ibishyimbo byo mu Rwanda bimwe bisigaye bigurishwa bihiye, nyuma yo kunyuzwa mu ruganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages