00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutaka bushobora kwinjiriza leta miliyari 8 Frw z’ubukode ntiburamenyekanishwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 December 2017 saa 11:57
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kigaragaza ko mu butaka burenga miliyoni 11 bubaruye mu gihugu, harimo ibibanza, amashyamba, inzuri n’ibindi, burimo ubugomba gutangirwa amahoro busaga miliyoni n’ibihumbi 100 ariko ubusaga miliyoni umunani gusa akaba aribwo bufite benebwo babwiyandikishijeho.

Mu kiganiro ‘Kubaza Bitera Kumenya’ cya RBA cyo kuri iki Cyumweru, cyagarukaga ku nshingano z’abarebwa n’amahoro ku bukode bw’ubutaka, Komiseri wungirije ushinzwe Intara n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze, Ernest Karasira, yavuze ko ubutagira ababwanditseho biterwa n’ibibazo benebwo baba bafitanye cyangwa abataba mu gihugu.

Yagize ati “Hari ubutaka bwanditse bugera kuri miliyoni 11 ariko muri ubwo bwanditse harimo ubwabashije kubona ba nyira bwo bugeze kuri miliyoni umunani kuko izo eshatu zisigaye hari izo usanga abantu batari mu gihugu cyangwa harimo amakimbirane abo mu miryango batarakemura, hataraboneka uwo babwandikaho. Muri izo zanditse, usanga nka miliyoni imwe hafi n’ibihumbi 100 aribo bagomba gutanga umusoro w’ubukode bw’ubutaka.”

Karasira yasobanuye ko muri ubwo bwamenyekanishijwe ko bugomba gusorerwa, busorewe neza havamo amafaranga asagaga miliyari 9,5Frw.

Yongeye ati “Muri abo bagomba gusora, abamaze kumenyekanisha berekana amahoro y’ubukode bw’ubutaka bashobora gutanga, bagera hafi ku bihumbi 300. Ibyo bihumbi300 nari mvuze, nibo bagaragaza ko bashobora kwishyura miliyari 9,5 Frw.”

Yasobanuye ko nubwo imibare atayikusanyije neza, ubwo butaka busaga ibihumbi 700 butaramenyekanisha imisoro, nabwo bushobora gusorerwa amafaranga ari hagati ya miliyari umunani na miliyari 9,5 Frw.

Iteka rigena kwishyura amahoro ku bukode bw’ubutaka, yasobanuye ko ubutari mu cyiciro cy’ubugomba gutangira umusoro burimo ubugenewe ubuhinzi butarenze hegitari ebyiri, cyane cyane uburi mu cyaro. Uburenzeho burasorerwa.

Hari n’abantu bari mu byiciro by’Ubudehe bagaragaza ko nta bushobozi bwo kubusorera n’ubutaka buri mu mutungo wa Leta.

Zimwe mu mpamvu zivugwa zishobora kugira uruhare mu gutinda kwishyura amahoro ku bukode bw’ubutaka, havugwamo kuba abantu benshi batarumva neza impamvu zo gusorera ubutaka bafata nka gakondo bahawe n’abasekuru babo n’ibindi.

Itariki ntarengwa yo kwishyura umusoro ku bukode bw’ubutaka, ni kuwa 31 Ukuboza y’umwaka usorerwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages