00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: RDB na RwandAir byegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu imurika ry’ubukerarugendo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 February 2017 saa 09:45
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) na Sosiyete ya Rwandair byegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu imurika ry’ubukerarugendo (Pearl of Africa Tourism Expo) ryari rimaze iminsi ribera i Kampala muri Uganda.

Iri murika ngarukamwaka ryasojwe kuri iki Cyumweru, ritegurwa n’Ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Uganda (UTB), aho rihuriza hamwe abakora mu bukerarugendo, ingendo n’izindi serivisi zigendanye nabyo.

Ubwo ryasozwaga RDB yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu bigo by’ubukerarugendo, mu gihe RwandAir yahize izindi sosiyete zitwara abantu n’ibintu mu ndege.

Nk’uko tubikesha The New Times, Ndandali Philbert wari uhagarariye RDB yavuze ko iki gihembo ari ishema ku Rwanda nk’igihugu buri wese yakoreramo ubukerarugendo, kandi ko bagiye kurushaho gukora cyane kugira ngo igihugu gihore ku rutonde rw’ibikwiye gusurwa ku isi.

Umuyobozi wa Rwandair muri Uganda, Ada Mugyenyi, yavuze ko bishimiye igihembo bahawe, kandi ko ari ikimenyetso cy’intego bihaye yo gutanga serivisi nziza z’ubwikorezi mu ndege, ku buryo buri wese ahitamo kugenda n’indege za RwandAir.

Mu byagendeweho hatangwa ibi bihembo harimo kureba ibyamuritswe, imitegurire y’ahamurikirwa, gutaramira ababasura no gutanga serivisi zigamije kurushaho kumenyekanisha ibikorwa.

Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya gatatu ryitabiriwe n’abamurika baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu bindi bice by’isi.

Ndandali Philbert (Ibumoso) wari uhagarariye RDB ashimirwa na Visi Perezida wa Uganda Edward Kiwanuka Sekandi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubukerarugendo muri Uganda, Godfrey Kiwanda (hagati)/Ifoto: Gashegu Muramira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages