Iri murika ngarukamwaka ryasojwe kuri iki Cyumweru, ritegurwa n’Ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Uganda (UTB), aho rihuriza hamwe abakora mu bukerarugendo, ingendo n’izindi serivisi zigendanye nabyo.
Ubwo ryasozwaga RDB yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu bigo by’ubukerarugendo, mu gihe RwandAir yahize izindi sosiyete zitwara abantu n’ibintu mu ndege.
Nk’uko tubikesha The New Times, Ndandali Philbert wari uhagarariye RDB yavuze ko iki gihembo ari ishema ku Rwanda nk’igihugu buri wese yakoreramo ubukerarugendo, kandi ko bagiye kurushaho gukora cyane kugira ngo igihugu gihore ku rutonde rw’ibikwiye gusurwa ku isi.
Umuyobozi wa Rwandair muri Uganda, Ada Mugyenyi, yavuze ko bishimiye igihembo bahawe, kandi ko ari ikimenyetso cy’intego bihaye yo gutanga serivisi nziza z’ubwikorezi mu ndege, ku buryo buri wese ahitamo kugenda n’indege za RwandAir.
Mu byagendeweho hatangwa ibi bihembo harimo kureba ibyamuritswe, imitegurire y’ahamurikirwa, gutaramira ababasura no gutanga serivisi zigamije kurushaho kumenyekanisha ibikorwa.
Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya gatatu ryitabiriwe n’abamurika baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu bindi bice by’isi.



















TANGA IGITEKEREZO