00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ikawa yavuye ku meza y’abasirimu b’i Kigali igasesekara muri rubanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 3 January 2022 saa 08:14
Yasuwe :

Uko bukeye n’uko bwije mu Mujyi wa Kigali n’iyindi iwunganira haragenda hiyongera ahacururizwa ikawa (coffee shops). Birumvikana ko abayinywa biyongereye kuko ntiyagurishirizwa henshi abayishaka bakiri bake.

Ibi bitandukanye n’imyaka itanu ishize ubwo wageraga no mu bice by’imijyi bimwe na bimwe ukabura aho wayigurira kuko bamwe bayifataga nk’iy’abakomeye gusa.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) mu 2015 cyerekanye ko 2% gusa by’ikawa ari yo igurishwa imbere mu gihugu.

Nubwo nta barura riheruka gukorwa, Umuvugizi wa NAEB, Ntwari Pie, yabwiye IGIHE ko “iryo janisha bigaragara ko ryazamutse hagendewe no ku buryo ahacurururizwa ikawa hagenda hiyongera.”

Umwe mu bacururiza Kawa mu Mujyi wa Kigali mu nyubako izwi nka MIC, yahishuye ko nibura ku munsi yakira abari hagati ya 25 na 30 baje kugura ikawa inyobwa ako kanya.

Uwo ni umwe kandi inyubako yose irimo ahagurishirizwa ikawa hane.

Ubusirimu no kumenya uburyohe n’akamaro kayo …

Ntwari yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma Abaturwarwanda bagenda barushaho kunywa kawa ugereranyije no mu myaka yashize. Muri zo harimo kuba abantubarushaho kumenya kawa n’ibyiza byo kuyinywa, kuba irushaho gucururizwa henshi n’umuco ugenda utera imbere.

Yakomeje ati "Akenshi usanga ari umuco ugenda ukura. Kera twumvaga ko ari iy’abera ariko si byo kuko ni iyacu. Si na kawa gusa kuko umuco ukura mu nzego zose z’ubuzima.’’

Iyi ngingo ishobora kumvikanishwa neza n’uko abenshi mu bakorera mu biro basigaye bayigura bakayinywa bakora, abashaka kujya kuganirira ahatuje batanywa inzoga akaba ari yo baganiriraho.

Magingo aya ingo nyinshi z’abasirimu ntiziburamo ikawa.

Hari uwo twaganiriye umaze amezi ane yonyine ayinywa avuga ko kuba atarayinywaga ari uko atabyitagaho. Umunsi umwe ubwo yaganiraga n’umukoresha we, yarayimwakirije, na we ahava afashe umwanzuro.

Ati ”Numvise iryoshye ku buryo ubu ndekura 2.500 Frw cyangwa 3.000 Frw nkayigura nkinywera.”

Undi twavuganye yatangiye kuyinywa mu 1988 ubwo yakoranaga n’Abadage. Yagize ati nyikundira “Impumuro yayo,uburyohe no gutuma mbyuka kare.”

Byamaze kuba akamenyero kuri we, ku kazi iba imuteretse imbere buri gitondo. Yavuze ko ku muntu utanywa ikawa kubera impamvu zihariye yamwumva ariko ku utarayisobanukirwa amushishikariza kuyinywa kuko ifitiye runini umubiri.

Muri Nyakanga 2021, ubushakashatsi bw’abahanga mu by’indwara z’umutima bwerekanye ko kunywa ikawa bigabanya ibyago byo gutera cyane kwawo.

Bwanemeje ko mu bindi ikawa ishobora gufasha umubiri harimo kugabanya ibyago byo kurwara cancer, diabète, indwara z’umutima n’imitsi ndetse n’ibyago byo gupfa muri rusange.

Abaturarwanda benshi basigaye banywa ikawa kuko bamaze kumenya akamaro kayo
Hari abanywa ikawa kuberaa uburyohe n impumuro byayo gusa bakanishimira akamaro igirira umubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages