Uyu muhanda biteganyijwe ko uzuzura utwaye akayabo ka miliyari 159 z’amafaranga y’u Rwanda, watangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni, n’abafatanyabikorwa batandukanye kuri uyu wa 8 Gashyantare 2018.
Musoni yavuze ko uyu muhanda uzatuma ishoramari ry’u Rwanda rirushaho kuzamuka, cyane cyane mu buhahirane bwarwo n’ibihugu by’ibituranyi.
Yagize ati “Uko igihugu cyacu kirushaho gutera imbere ni nako tugira imodoka nyinshi zikoresha uyu muhanda. Uyu rero ni mpuzamahanga, ubona ko uje wari ukenewe cyane, uzateza imbere ubucuruzi, uzateza imbere inganda n’ibindi.”
Yakomeje asaba abatuye mu bice uzanyuramo kuzawubyaza umusaruro.
Ati “Uyu muhanda uzatanga akazi ku bantu benshi, birumvikana ko ahantu Leta ishoye amafaranga menshi n’abantu bakwiye kuhafata neza, turasaba rero abaturage bo muri iyi ntara kuzabyaza umusaruro aya mahirwe bashyiriweho, mu bucuruzi n’ubuhahirane n’ubukerarugendo byose bigamije kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.”
Abanyarwanda bagera ku 1600 bamaze kubona akazi mu iyubakwa ryawo.
Umuturage wo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, Rugamba Denis, yishimiye iyubakwa ry’uyu muhanda.
Yagize ati “ Ubusanzwe twagendaga muri uyu muhanda turwana n’imodoka kuko wari muto cyane none ubu kuko bawaguye wabaye munini tuzajya tugenda twisanzuye cyane kuko ufite n’uduhanda tw’abanyamaguru.”
Umushinga watangiye muri Gicurasi 2017 uteganyijwe kuzarangira mu 2019.
U Rwanda rwateganyije ingengo y’imari nini ingana n’amadolari 184,710,390, arimo 93,771,059 $ yatanzwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (ADF).
Hari kandi n’inguzanyo y’amadolari 56,352,800 yatanzwe n’Ikigega cy’Abayapani gitera inkunga imishinga y’iterambere (JICA) n’impano y’amadolari 22,414,326 yatanzwe n’Ikigega cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi gitera inkunga imishinga y’Ibikorwaremezo ku mugabane wa Afurika (EU-AITF).
Guverinoma y’u Rwanda nayo yatanze 12,172,204 $ mu gutera inkunga imirimo yo kubaka uwo muhanda.
Biteganyijwe ko umuhanda Rusumo-Kagitumba uzaba wuzuye mu Ugushyingo 2019, uriho amatara, unateyeho ibiti n’ubusitani byiza.



















TANGA IGITEKEREZO