00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali mu ibarura rigamije gushyira mu bikorwa kwimura abatuye mu manegeka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 February 2018 saa 07:03
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko uri mu ibarura ku miryango ituye ku butaka bungana na hegitari 5 336 ahantu hagaragaye ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Bruno Rangira, yabwiye KT Press ko muri iryo genzura riri gukorwa mu duce bigaragara ko dushobora kugerwaho n’ingaruka zikomeye z’ibiza harimo abatuye kuri hegitari 2,328 ku musozi wa Jali, kuri hegitari 1,350 ku wa Rebero n’abatuye ku zigera ku 1,655 kuri Mont Kigali.

Iryo barura ku batuye mu manegeka riri gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire, riukazakorwa mu byiciro bibiri; icya mbere kizahera ku batuye i Jali, kuri Mont Kigali na Rebero harebwa abubatse badafite ibyangombwa, agaciro k’inzu n’ibibanza byabo n’ubufasha bakeneye guhabwa uko bungana.

Icyiciro cya kabiri kizakorwa harebwa ingano y’amafaranga bazahabwa muri rusange n’agace ko kubimuriramo no kubishyura, nyuma agace bimuwemo kazaterweho ishyamba.

Umujyi wa Kigali uheruka gutangaza ko imiryango ikennye n’ituye mu manegeka izatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo ya Rusheshe na Masaka mu Karere ka Kicukiro, uwa Gikomero muri Gasabo na Mageragere muri Nyarugenge.

Umujyi wa Kigali ushobora kwemeza kubaha amafaranga y’ingurane cyangwa inzu nshya.

Ibarura ryakozwe mu 2015 ryagaragaje ko imiryango ikorera ubucuruzi mu Gatsata na Nyabugogo yahombejwe n’isuri akayabo ka miliyoni zirenga 500Frw.

Umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage basaga miliyoni 1.2, abakeneye kubaka babarirwa ku 344,068 hagati y’umwaka wa 2012 na 2022, abarenga 60% babarwa mu binjiza amafaranga y’intica ntikize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages