Byagarutsweho ubwo Komisiyo Ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko yatangiraga ibikorwa byo kugenzura aho inzego z’uturere n’Umujyi wa Kigali zigeze zikoresha ingengo y’imari zahawe mu bikorwa by’iterambere mu mezi atandatu ashize.
Muri rusange, Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yatoye ingengo y’imari ingana na miliyari 248 Frw.
Mu gihe cy’amezi atandatu gusa kuva ingengo y’Imari ya 2025/2026 yatangira gushyirwa mu bikorwa, Umujyi wa Kigali wagaragarije Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo ko kugeza ku wa 9 Mutarama 2026 umaze gukoresha miliyari 109,4 Frw angana na 48,2% by’ingengo y’imari yose yari yemejwe.
Imwe mu mishinga minini y’iterambere igamije guhindura imibereho y’abaturage ndetse no guhindura isura y’Umujyi wa Kigali harimo umushinga wo kuvugurura imiturire mu mirenge irimo uwa Gitega, Nyabisindu na Gatenga, ugeze kuri 31,77% ushyirwa mu bikorwa.
Hari kandi umushinga wo kunoza ingendo mu Mujyi wa Kigali ugeze ku gipimo cya 23,42% ndetse n’umushinga wo kuvugurura imiturire mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu mirenge ya Rwezamenyo na Kinyinya ugeze ku gipimo cya 13,25% ushyirwa mu bikorwa.
Bamwe mu badepite bagize iyi Komisiyo basabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gushyira imbaraga mu kwihutisha imishinga ikigenda biguru ntege muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka.
Hari imishinga Abadepite basabyeho ibisobanuro Umujyi wa Kigali ihora igaruka mu ngengo y’imari harimo nka Gare ya Nyabugogo, ingurane n’ibindi ndetse n’imbogamizi zituma idashyirwa mu bikorwa.
Iki gikorwa cyo kugenzura ikoreshwa ry’ingengo y’Imari ya Leta igenerwa uturere n’Umujyi wa Kigali cyatangiye kuri wa Mbere taliki ya 12 Mutarama, biteganyijwe ko kizasoza taliki ya 23 uku kwezi mu rwego rwo kureba uko izo nzego zimaze gukoresha ingengo y’Imari zagenewe ndetse no kureba niba hari imbogamizi zakorerwa ubuvugizi mu nzego zibishinzwe kugira ngo intego n’iterambere igihugu gifite zigerweho.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo, Uwamariya Odette, yagaragaje ko gukoresha neza ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ku gihe bifasha igihugu kugera ku ntego kifuza.
Ati “Impamvu tubikora ni ukugira ngo turebe aho bigeze bishyirwa mu bikorwa, turebe n’ibyazadufasha kwitaho mu gihe cyo kuvugurura ingengo y’imari ya Leta. Ni igikorwa twimirije imbere mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse no mu gihe tuzaba dutegura igenamigambi rya 2026/2027.”
Yakomeje ati “Muri Kigali twasanze bimeze neza muri rusange ibikorwa byagiye biteganywa n’imishinga itandukanye hari iyamaze gushyirwa mu bikorwa ku kigero cyiza ariko hari n’ikiri ku rwego rw’amasoko n’irigukurikiranwa ngo yihutishwe ariko navuga ko igipimo ugereranyije n’amezi atandatu arangiye ntabwo kimeze nabi.”
Harifuzwa amafaranga y’inyongera mu ngengo y’imari ivuguruye
Umujyi wa Kigali ugaragaza ko hari imwe mu mishinga ishobora kuzakurwa mu ngengo y’imari ya 2025/2026 cyangwa ishobora kugabanyirizwa amafaranga yari yateganyijwe.
Nk’umushinga wo kuvugurura imiturire muri Kigali mu mirenge ya Rwezamenyo na Kinyinya (KISUP) yari igenewe ingengo y’imari y’arenga miliyari 3,2 Frw ariko usaba ko wasigarana miliyari 2,1 Frw.
Umujyi wa Kigali, wagaragaje ko amafaranga yagabanyijwe kubera gutinda kubona ku gihe ba Rwiyemezamirimo bashoboye bakora inyigo zimbitse z’umushinga.
Undi mushinga uzagabanyirizwa ingengo y’imari ni uwo kunoza ingendo mu Mujyi wa Kigali wari uteganyirijwe miliyari 2,2 Frw ariko hasabwe ko yagabanywa akaba 1,3 Frw.
Ni amafaranga yagabanyijwe kuko amasezerano atarasinywa bikaba bizatuma hari imirimo na serivisi bitazatangirira igihe cyari cyarateganyijwe.
Uretse imishinga ishobora kugabanyirizwa ingengo y’imari, Umujyi wa Kigali wagaragaje n’indi usabira ingengo y’imari yiyongeraho nk’umushinga wa RUDP2 wo kuvugurura imiturire muri Gitega, Nyabisindu na Gatenga.
Ni umushinga wari ugenewe miliyari 22 Frw ariko hakaba harongeweho arenga miliyari 6, 4 Frw.
Hari kandi umushya wo kubaka ibikorwaremezo by’uburezi ku mashuri atandukanye bizatwara miliyari 1,3 Frw, ibikorwa byo gufasha abatishoboye ku mafaranga y’abaterankunga bo hanze hongeweho miliyari 712 Frw, kubaka no gufata neza ibikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu harimo n’amatara rusange bikazongerwa miliyoni 550 Frw.
Hari kandi umushinga wo gufata neza no gusukura imihanda n’ubusitani by’Umujyi wa Kigali bizongererwa miliyoni 837 Frw, kugura ibikoresho (drones) bifasha mu gukurikirana umutekano, isuku n’ibidukikije mu Mujyi wa Kigali byasabiwe miliyoni 100 Frw.





Amafoto: Kwizera Herve





Ibitekerezo 0