00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali uzakoresha ingengo y’imari isaga miliyari 19 Frw mu 2017/2018

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 June 2017 saa 10:28
Yasuwe :

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yemeje ingengo y’Imari y’umwaka wa 2017/2018 ingana na miliyari cumi n’icyenda, miliyoni magana arindwi na mirongo inani n’esheshatu, ibihumbi magana inani na makumyabiri n’umunani na magana atatu na mirongo inani n’arindwi(19 786 828 387 Frw).

Iyi ngengo y’imari yariyongereye ugereanyije n’iyakoreshejwe umwaka ushize yasagaga miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda, aho ayakoreshejwe asaga miliyari 15; ni ukuvuga ko yashyizwe mu bikorwa ku kigereranyo cya 82%.

Mu bikorwa byashyizwemo imbaraga umwaka ushize harimo ibizamura iterambere cyane cyane ibikorwaremezo nk’imihanda ya kaburimbo ahakozwe ireshya na kilometero 35 mu gihe hari hateganyijwe 31, hatunganywa ibishanga n’ibindi.

Ingengo y’imari ya 2017/2018 igizwe n’amafaranga Umujyi wa Kigali uzakura mu misoro y’abaturage, azava mu butegetsi bwite bwa leta asaga miliyari esheshatu(6 407 253 596); azava mu miryango nterankunga mpuzamahanga akababaka miliyari ebyiri( 1 968 983 517); inguzanyo isaga miliyari imwe n’igice( 1521 800 000); azaturuka mu bukode bw’inzu na Stade ya Kigali.

Ubushobozi bw’Umujyi wa Kigali mu gushyira mu bikorwa iyi ngengo y’imari bungana na 52%, hakaba hagiye gushyirwa imbaraga mu gukusanya imisoro itarinjiye neza umwaka ushize nk’uko byatangajwe na Rutabingwa Athanase, Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Muri iyi ngengo y’imari ibikorwa by’iterambere byagenewe agera kuri miliyari 12 birimo kubaka imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 34.5, izatwara asaga miliyari esheshatu; inyigo ku kunoza uduce twahariwe abanyamaguru(car free zone) izatwara asaga miliyoni 302 z’amafaranga y’u Rwanda; gusubiramo igishushanyombonera cy’umujyi; gutera inkunga umushinga wa Mpazi wo kubaka amacumbi aciriritse n’ibindi.

Umujyi wa Kigali ariko uracyabangamiwe n’amadeni asaga miliyari ebyiri n’igice y’amafaranga y’u Rwanda arimo akomoka ku nguzanyo wafashe mu mabanki mu gihe hubakwaga ibiro ukoreramo ubu n’andi ubereyemo abafatanyabikorwa bawugezaho ibikoresho ukenera mu mikorere ya buri munsi.

Iki kibazo hamwe n’icy’amafaranga y’abaterankunga atabonekera igihe byagaragajwe nk’imbogamizi ituma bimwe mu bikorwa biba byateganyijwe bitabasha kugerwaho.

Abisobanura Rutabingwa yagize ati “ Mu ngengo y’imari y’umwaka ushize hari ibyo tutabashije kugeraho bitewe n’amafarannga yagombaga kuva mu bafatanyabikorwa bacu amwe atarabonekeye igihe bituma ibikorwa bitagerwaho ku kigereranyo twari twateganyije. Amahirwe ni uko abaterankunga bacu baje kugenda batanga amafaranga abandi biyemeje kuyatanga muri uyu mwaka ku buryo ibyo tutagezeho twizeye kubigeraho muri uyu mwaka. Twizeye ko imihigo twihaye n’ingengo y’imari twatoye uyu munsi bizagerwaho ku kigereranyo gishimishije cyangwa ku gipimo cya 100%.”

Iyi ngengo y’imari izatangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku itariki ya 2 Nyakanga 2017.

Abajyanama b'Umujyi wa Kigali mu nama bemerejemo ingengo y'imari y'umwaka wa 2017/2018
Perezida w'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase n'Umunyamabanga wayo Gafaranga Brigitte
Nyuma yo gusoza inama bemerejemo ingengo y'imari ya 2017/2018, Abajyanama b'Umujyi wa Kigali bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages