Ubucuruzi bwo kuri internet n’imikino y’amahirwe nibyo byatumye mu gihe cya Guma mu Rugo umutungo w’aba baherwe ukomeza gutumbagira.
Raporo yakozwe n’Ikigo cyitwa Hurun gitangaza uko abakire bahagaze buri mwaka, igaragaza ko hari abantu 257 binjiye mu rutonde rw’abatunze miliyari y’amadolari mu Bushinwa nibura kugeza muri Kanama uyu mwaka.
U Bushinwa bufite abantu 878 batunze miliyari y’amadolari mu gihe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerikka zibara ko mu ntangiriro z’uyu mwaka zari zifite abantu nk’abo 626.
Jack Ma washinze Alibaba, ni we wazamutse cyane mu mutungo muri ibi bihe, aho amafaranga atunze yiyongereyeho 45% akagera kuri miliyari 58.8 z’amadolari biturutse ku buryo ubucuruzi bukorerwa kuri internet bwabaye imari ishyushye muri iki gihe ubwo abantu basabwaga kuguma mu rugo.
Akurikirwa na Pony Ma ufite umutungo wa miliyari 57.4 z’amadolari, ni we nyir’urubuga nkoranyambaga rwa WeChat.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!