Uyu mwarimu utuye mu Murenge wa Shyogwe ni we wa mbere utsindiye iki gihembo kuva aho Tigo yatangirije ubu bukangurambaga muri Kamena 2017.
Nyirangirimana yatangaje ko yishimiye igihembo yegukanye kandi ko aya mafaranga azayakoresha mu mishinga imuteza imbere hamwe n’umuryango we.
Yagize ati “Iyi gahunda nayimenye mbonye ubutumwa bugufi Tigo yohereje bumbwira ko nimero yanjye yemerewe guhatanira ibihembo aho abanyamahirwe batatu bazajya batsindira amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 8, nuko nanjye ntangira gukina nohereza ubutumwa bugufi nanditsemo ijambo “Tigo” kuri 155.”
“Maze kumenya ko natsinze narishimye cyane birandenga kuko nahise mbwira Imana nti ‘urakoze kuko umpaye igishoro cyo kwiteza imbere’.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Tigo Rwanda Yaw Ankoma Agyapong yavuze ko iyi gahunda ari uburyo bwo gusangira n’abakiliya bayo inyungu no kubafasha kugera ku nzozi zabo zo gutera imbere.
Tigo Rwanda yatangije ubu bukangurambaga mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka aho abanyamahirwe batsindira kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda buri munsi, igihembo cy’ukwezi kikaba kiva kuri miliyoni imwe kugeza ku munani naho igihembo cya nyuma kikazaba kiva kuri miliyoni eshanu kugeza kuri 20Frw.
Abafatabuguzi b’umurongo wa Tigo Rwanda bazajya binjira muri iyi tombola bohereje ubutumwa bugufi ku 155, cyangwa bagahamagara *155#. Buri nshuro ubikoze hazajya hagenda 100 Frw kandi ushobora kubikora inshuro zose ushaka ku munsi. Abafatabuguzi bazabigerageza buri munsi bazajya bashyirwa muri tombola havemo batatu begukana 100,000 Frw.
Abo batatu bazajya batsinda buri munsi bazajya batumirwa mu kiganiro kuri TV1 batombore hagati yabo binyuze mu gukaraga imashini yabigenewe. Utomboye umubare munini azajya yongera akarage bwa kabiri, afite gutsindira hagati ya 200,000 Frw na miliyoni 8 Frw.





Ibitekerezo 0