00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa Konti za Cogebanque zagufasha kwizigamira

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 31 October 2022 saa 10:00
Yasuwe :

Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa umuco wo kwizigamira kuko bazi inyungu yabyo by’umwihariko mu gihe cy’ibibazo by’ingutu cyangwa ibyago bitunguranye.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yerekana ko mu 2006, abaturage bizigamye miliyari 268,2 Frw, imibare izamuka kugera kuri miliyari 525.5 Frw mu 2011. Ni izamuka rya 163.81% mu myaka itanu.

Raporo ya BNR yo mu 2022 yerekanye ko abantu bakuru bagera kuri 21% babitsa amafaranga yabo muri banki, ni imibare yavuye kuri 13% mu 2016.

Ubushakashatsi ku buryo Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari, mu 2016 bwerekanye ko 89% bagerwaho n’izi serivisi, umubare warengaga intego ya 80% yari yarahigiwe mu 2017.

Nubwo imibare izamuka ariko abakorana na banki baragabanutse, bava kuri 14% mu 2012 bagera kuri 13% mu 2016. Abandi bakoresha ubundi buryo mu kuzigama nko mu Mirenge SACCOs (27%) na Mobile Money (17%).

Nta gushidikanya ko iyi mibare ubu imaze kuzamuka cyane, ariko igiteye inkeke ni uko 27% gusa by’Abanyarwanda ari bo bonyine bakorana na banki. Mu myaka itatu ishize, 72% by’Abanyarwanda bizigamaga bakoresheje uburyo nk’ibimina n’amatsinda yo kugurizanya.

Kuva mu 2009, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga bwo kuzigama yiha intego ko ubwizigame buzagera kuri 20% y’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu bitarenze mu 2020.

Nubwo bimeze bityo imibare igaragaza ko ubwizigame bukiri munsi ya 15% ahanini kuko hari abatarimakaza umuco wo kuzigama aho abagera kuri 35% bakibitsa amafaranga mu ngo zabo.

Igisubizo ku kwimakaza umuco wo kwizigama ni ukwegera na banki. Mu zimaze kuba ubukombe mu gukorana n’abazigana no kubafasha kugera kuri serivisi z’imari, harimo na Cogebanque, imaze imyaka irenga 23 ku butaka bw’u Rwanda.

Usibye gutanga serivisi z’imari, Cogebanque inaherekeza abayigana mu bujyanama butuma barushaho gukoresha neza serivisi z’imari.

Muri iki Cyumweru cyahariwe Kuzigama, Cogebanque yakomeje gushishikariza abaturage kurushaho kwizigamira no kongera amahirwe mu mikoranire na yo.

Umuntu afata icyemezo cyo kuzigama iyo ashaka kubaka ubushobozi bw’imitungo nko kugura inzu, ubutaka n’ibikoresho byo mu rugo; kubona ishuri ry’abana, gukora ubukwe, guteganyiriza izabukuru n’ibindi bitunguranye nko kurwara no kubura akazi.

Cogebanque ni imwe muri banki zifite serivisi zifasha kandi zikorohereza abashaka kuzigama.

Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yabwiye IGIHE ko konti zihari zifasha abantu kwizigamira no kubona inyungu nziza n’amahirwe yo kugera ku nguzanyo zibageza ku nzozi zabo n’izindi serivisi.

Ati “Kuzigama ni ingenzi mu guteganyiriza ahazaza ndetse inyungu zabyo zirenga umuntu umwe zikagera no ku gihugu. Uko tugira umuco wo kwizigama, bizatuma n’inyungu ku nguzanyo zitangwa na banki zigabanuka kuko ubwizigame bwaba buri hejuru.’’

Cogebanque ifite konti zitandukanye zo kuzigama bitewe n’intego runaka y’ibyo umuntu yifuza kugeraho.

–  Konti Teganya

Ishamikiye ku yo umukiliya asanzwe akoresha, ibitswaho amafaranga yose ndetse ayazigamwe atangira kubyara inyungu iyo angana na 50.001 Frw. Inyungu ibarwa buri kwezi ariko ikazashyirwaho nyuma y’umwaka.

–  Konti Nteganyiriza Minuze

Ni konti ifasha abategura ahazaza h’abana babo mu masomo cyangwa umuntu ku giti cye. Abayikoresha bashobora kongera ubwizigame bwabo, bikabaha amahirwe yo kubona inyungu ishimishije.

Iyo ari kuzigamira umwana, konti ifungurwa ku mazina y’umwana, umuhagarariye akabisinyira.

–  Konti Iyubakire

Ni konti ifasha abakiliya kugira intego yo kwiyubakira inzu bwite, kuyigura cyangwa kuvugurura. Kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi, kandi gahoro gahoro ni rwo rugendo.

Ufunguye iyi konti asabwa gushyiraho 35.000 Frw y’ifatizo (ashobora kurenga), hanyuma buri kwezi akajya yongeraho nibura 15.000 Frw.

Nyuma y’imyaka ine, uwayifunguje ashobora gutangira kubona inyungu ihanitse ndetse akaba yanagura inzu ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ikiri ku isoko.

–  Konti Shobora

Ni konti yagenewe by’umwihariko abakiliya bashaka kuvana umushinga mu nzozi zaba bakawushyira mu bikorwa; harimo nko gutangiza ishoramari, kugura ibikoresho byo mu rugo, gutegura ibirori birimo ubukwe, kugura imodoka, gukora ingendo n’indi mishanga yageze umukiliya ku ntego mu by’imari ndetse no kwigira.

Uyifunguye ashyiraho 15.000 Frw nk’ifatizo (ashobora kurenga), buri kwezi akazigama nibura 10.000 Frw.

–  Ubwizigame bw’igihe kirekire (Compte bloqué)

Ni ubwizigame bw’igihe kirekire bufasha umukiliya kwizigama amafaranga runaka mu gihe yahisemo. Uyifunguza agomba nibura kubitsa kuva ku mezi atandatu, amafaranga atayakoraho kugira ngo ahabwe inyungu itangwa hashingiwe ku bwumvikane na banki.

Uwayifunguje ahabwa icyangombwa cyerekana ubwizigame bwe aho ashobora kugikoresha yaka inguzanyo, umukiliya ahabwa n’ubujyanama nta kiguzi atanze. Uko azigamye menshi ni ko n’inyungu izamuka.

Iyi konti kimwe n’izindi ziboneka muri Cogebanque nta mafaranga uwazifunguje akatwa ndetse ashobora no kugera ku mafaranga akaba yamugoboka mu gihe yahuye n’ikibazo.

Iyamuremye yagaragaje ko serivisi zo kuzigama muri Cogebanque zifite inyungu ku bazikoresha n’ishoramari muri rusange.

Ati “Bigufasha kugera ku ntego n’indoto zawe, nta mufuragiro konti zikatwa wa buri kwezi, wabona inguzanyo cyangwa ubwo bwizigame bukaba bwakubera ingwate. Ushobora kubona izindi serivisi za banki ariko bigasaba ko umukiliya yuzuza amategeko n’amabwiriza.’’

Yavuze ko nka banki bahora bakangurira abaturage kugira umuco wo kwizigama kuko bifasha kubaka no guteganyiriza ahazaza.

Ati “Muri Cogebanque tugira serivisi zitandukanye, duherekeza umukiliya mu mahitamo ye yo kubaka umuco wo kuzigama, kubaka ubushobozi bw’imitungo nko kugura inzu, kwishyura amashuri, kugura iboresho byo mu rugo, kujya mu biruhuko n’ibindi.’’

Cogebanque iri gusoza icyumweru cyo Kwizigama, muri uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti “Twiyubakire ejo Heza Twizigamira’’. Kirasozwa uyu munsi ku wa 31 Ukwakira 2022 hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wo Kuzigama.

Kuva Cogebanque yakwemererwa na Banki Nkuru y’u Rwanda gukorera mu gihugu mu 1999, imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana.

Ifite ATM 36, aba-agents barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (*505# cyangwa Coge mBank), SchoolGEAR, ikarita Smart cash, ikarita ya SafariBus ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Cogebanque ifite konti nyinshi zifasha abayigana kwizigamira no guteganyiriza ahazaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages