00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko 176 rwishyuriwe na BPR Foundation muri ‘IGIRE’ rwasabwe impinduka ku isoko ry’umurimo

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 16 December 2022 saa 12:15
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda Plc yasabye abarangije amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro muri Gahunda yayo ya ‘Igire’ kwerekana impinduka ku isoko ry’umurimo bakubaka igihugu binyuze mu kwihangira imirimo.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa Kane, tariki 15 Ukuboza 2022, mu birori byo guha impamyabushobozi abanyeshyuri 176 basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bishyuriwe na BPR Foundation.

Ni ibirori byabereye mu Karere ka Nyarugenge muri Camp Kigali, byitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda Plc, George Odhiambo n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Iradukunda Alodie.

Aba banyeshyuri bamaze amezi atandatu biga mu mashami atandukanye ya Rwanda Polytechnic (IPRCs) bishyuriwe 100% na BPR Foundation bayisezeranyije ko bagiye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Amizero Osée ati “Twebwe mushyize ku isoko ry’umurimo turabasezeranya ko ibyo mwatekereje ko twavamo tugiye kubikuba inshuro ijana.’’

Ingabire Françoise wasoreje amasomo muri IPRC Musanze umushinga we ukaba wanahembwe na BPR Foundation mu yahize indi, ashimira iyi banki ko yamufashije kugira inzozi ze impamo.

Ati “Ndabashimiye ko bajya badutekerezaho, ikindi kandi ndabashimiye ko bajya nahandi mu byaro, mu gihe amahirwe menshi y’imiryango itegamiye kuri Leta akunda kuba mu mijyi gusa.”

Umuyobozi wa BPR Bank Rwanda Plc, George Odhiambo, yibukije ko Porogaramu IGIRE ari gahunda yo gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Ati “Iyi porogaramu ya IGIRE n’uruhare rwacu mu gutanga umusanzu wo gushaka ibisubizo ku kibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’iki gihugu.”

Yasabye aba banyeshuri kuzatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda bifashishije ubumenyi bahawe, bakabikorana ikinyabupfura kuko ari cyo gifasha ufite ubumenyi kugera ku ntego ze.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Iradukunda Alodie, yashimiye uruhare rwa BPR Bank Plc mu gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu kubaka igihugu binyuze mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Yasabye urubyiruko rwasoje amasomo gukoresha amahirwe yose rufite arimo n’imbuga nkoranyambaga, rukamenyekanisha ibyo rugiye gukora kugira ngo rwiteze imbere.

Ati “Mufite ibitekerezo byahindura igihugu. Abantu bakeneye kubimenya, bakeneye kumenya ibyo mukora, mukwiriye gutanga amakuru y’ibyo mukora n’uko mubikora mukoresheje uburyo bwose bushoboka burimo n’imbuga nkoranyambaga.”

Porogaramu ya ‘IGIRE’ yatangijwe na BPR Bank Plc mu 2018 hagamijwe kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, iha ubumenyi urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30. Kuva yatangira mu Rwanda imaze kwishyurira 550 bize imyuga inyuranye.

Mu mwaka wa 2023, BPR Bank irateganya kongera imibare yabo izinshyurira, ndetse igateganya ko imibare yaba rwiyemeza mirimo iziyongera kurwego rushimishije.

Iki gikorwa cyasojwe no guhemba imishinga itandatu ya bamwe muri aba banyeshyuri yahize indi mu bwiza, aho yahawe inkunga y’igishoro cy’ibikoresho bizakenerwa na ba nyirayo mu kuyishyira mu bikorwa.

Umuyobozi wa BPR Bank Plc, George Odhiambo, yasabye abanyeshyuri basoje amasomo kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, bakabikorana ikinyabupfura
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Iradukunda Alodie, yasabye uru rubyiruko kumenyekanisha ibyo rugiye gukora, rukanifashisha ikoranabuhanga
Ibi birori byari bibereye ijisho
Abanyeshuri 176 basoje amasomo ni abo mu cyiciro cya kabiri nyuma y'abandi bahawe ubumenyi mu 2021
Calorine Wanjeri wari uhagarariye KCB Foundation muri ibi birori, yasabye uru rubyiruko gusangiza abandi ubumenyi bahawe
Amizero Osée wasoreje amasomo muri IPRC Kigali yavuze ko bagiye gutanga impinduka nziza ku isoko ry'umurimo
Aba ni banyeshuri bagize CEPE Tea House Ltd basoje amasomo mu 2021, bahawe igishoro banahabwa akazi ko gutekera icyayi abakozi ba BPR Bank Plc
Urubyiruko 176 rwishyuriwe na BPR Foundation muri Gahunda ya ‘IGIRE’ rwasabwe kugaragaza impinduka ku isoko ry’umurimo
Abasoje amasomo bagaragazaga akanyamuneza ku maso
Nyuma y'ibirori byo gutanga impamyabushobozi hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages