U Rwanda rwari rwihaye intego ko uru ruganda rwuzura muri 2019 biza gushyirwa muri Gicurasi 2023 ariko na bwo ntibyakunda.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, wari witabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubuziranenge mu Rwanda, yavuze ko uruganda rutunganya ifumbire rugiye gutangira gukora mu gihe gito.
Ati “Hari hashize igihe kirekire urwo ruganda rwubakwa kandi kuba rwahawe ibirango by’ubuziranenge ni ibintu byiza cyane. Umusaruro wamaze kugera hanze kuko twahaye ibirago uwabonetse. Hari bike bigitunganywa ariko mu kwezi kumwe ruzaba rurangiye neza, rutangire rutunganye nyinshi.”
Yavuze ko uru ruganda ruzafasha mu kuzamura umusaruro binyuze mu kubonera ifumbire ku gihe.
Ati “Yaburaga [ifumbire] kubera ko rutari ruhari ariko birumvikana kubera ko ruhari nubwo rutazakora ubwoko bwose bukenerwa ariko ubw’ingenzi buzaba burimo ku buryo bizafasha igihugu muri rusange.”
Uru ruganda ruri kubakwa mu Karere ka Bugesera, ruzatwara miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda rukaba rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 100 ku mwaka.
Umushinga wo kurwubaka uhuriweho na sosiyete nyarwanda ikora ibijyanye n’ifumbire (Rwanda Fertilizers Company), uruganda rwo muri Maroc rukora ifumbire, OCP Group na leta y’u Rwanda.
Uru ruganda rufite icyemezo cy’ubuziranenge bw’ifumbire rukora ndetse rwahawe n’ibirango byerekana ko yakorewe mu Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge, Murenzi Raymond yavuze ko ari ikintu gikomeye kugira ifumbire ikorerwa mu Rwanda kandi ifite ubuziranenge.
Ati “Ubusanzwe twari dusanzwe tuyivana hanze bigahenda igihugu ariko ubu ni ibintu bikomeye kuba tugiye kubona ifumbire ikorerwa mu Rwanda kandi yujuje ubuziranenge.”
Yagaragaje ko uru ruganda ruzagira uruhare mu kubona ifumbire ifite ubuziranenge kuko n’ibikorwa byo kubugenzura umunsi ku wundi bizakomeza gukorwa.
Kugira ngo igicuruzwa kibone ikirango cya ‘Made in Rwanda’ bisaba ko kiba cyanditse mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, gifite ikirango cy’ubuzirenge ‘S Mark’, gifite izina kandi ibirebana n’umutungo mu by’ubwenge bibungabunzwe ku buryo burambye.
Kuri ubu ibiciro by’ifumbire byarazamutse kubera icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine. Byatumye Guverinoma y’u Rwanda yongera nkunganira kugira ngo ifashe abahinzi koroherwa n’ibiciro by’ifumbire.
Umuyobozi ushinzwe Imari muri Rwanda Fertilizers Company, Shyaka Patrick, yavuze ko ifumbire izakorerwa mu Rwanda izaba ihendukiye abahinzi kuruta iyari isanzwe ku isoko kandi ruzagabanya icyuho cyagaragara mu kubura kwayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!