00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rw’amata y’ifu mu Rwanda ruzatangira gukora bitarenze 2023

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 October 2023 saa 12:55
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba yatangaje ko mu mpera za 2023, uruganda rutunganya amata y’ifu ruri kubakwa mu Karere ka Nyagatare, ruzaba rwatangiye imirimo.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyaga amasezerano y’inguzanyo ya miliyari 29 Frw yatanzwe na Pologne, mu guteza imbere ibijyanye no kubika no kwita ku mukamo w’amata.

Yavuze ko iyi nguzanyo ari ingenzi kuko izafasha mu kwita ku mukamo urimo n’uzajya wifashishwa muri uru ruganda rw’amata rwa Nyagatare.

Ni uruganda rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka, ruzuzura rutwaye miliyari 45 Frw, bikaba byitezwe ko ruzakusanya amata aturuka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nka tumwe mu tubarizwamo umukamo uri hejuru muri iyi Ntara.

Rwigamba yavuze ko imirimo y’ingenzi yarangiye mu kubaka uru ruganda.

Ati “Imirimo yose yararangiye irimo kubaka uruganda, ibikoresho byashyizwemo mu cyumweru gishize ubwo nabasuraga bari bari gukora imirimo y’inyuma. Twizeye ko mu mpera z’uyu mwaka uruganda ruzaba rwiteguye gutangira kwakira umukamo. Ni amakuru meza ariko n’inshingano ziremereye kubera ubushobozi uruganda rufite.”

Yavuze ko uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 600 ku munsi, akaba ari menshi ugereranyije n’aboneka.

Umwaka ushize hagaragajwe ko amakusanyirizo y’amata u Rwanda rufite afite ubushobozi bwo kwakira litiro z’amata 604,714 ku munsi.

Mu kongera umukamo, Rwigamba yavuze ko hashyizweho gahunda yo kongera inka zitanga umukamo mu borozi ndetse no gushyiraho uburyo bushya bwo kororera mu biraro, aho kororera mu bikumba nk’uko byahoze hamwe na hamwe.

Uru ruganda byitezwe ko ruzaba rwuzuye bitarenze impera za 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages