00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rwa Gishoma ntirubasha gucukura nyiramugengeri kuva mu Ukwakira 2017

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 21 May 2018 saa 09:59
Yasuwe :

Muri Gicurasi 2017 niho hatangijwe Uruganda rwa Gishoma rubyazamo nyiramugengeri umuriro w’amashanyarazi ariko bitamaze kabiri mu Kwakira ruhagarika ibikorwa byarwo kubera imvura nyinshi.

Mu gihe cy’imvura ntibabashaga gucukura kuko mu gishanga haba harengewe. Ariko harikwigwa uburyo nyiramugengeri izajya icukurwa no mu gihe cy’imvura, nibikunda uburyo buzaba bukoreshejwe bwa mbere ku isi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Uruganda rwa Gishoma, Habimana Sumayile, avuga ko imvura yabaye nyinshi, bityo bagahagarika gucukura kuko igishanga cya Gishoma cyari cyuzuye

Yagize ati "Imbogamizi yabaye imvura kuko yaguye muri Gicurasi iruta iyaguye muri Gicurasi z’imyaka 30; tubura uko ducukura nuko uruganda ruhagara mu kwa cumi kandi turateganya ko muri Kamena ko tuzacukura nyinshi tugatangira gukora."

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko bari gutekereza uburyo uru ruganda rutakongera guhagarika akazi kubera ibihe by’imvura.

Yagize ati" Ikibazo dufite nuko tudafite nyiramugengeri ihagije kuko ari mu gihe cy’imvura tudacukura ahubwo tugacukura mu mpeshyi. Ubu tugiye gutekereza ukuntu uruganda rutakongera guhagara, tuzakoresha uburyo bwose bushoboka kuko na Gisagara haboneka nyiramujyengere nayo tukayizana."

Uruganda rwa Gushoma rutanga Mega Watt 15 z’amashanyarazi ziva muri nyiramugengeri ariko aho uru ruganda ruhagariye byagize n’ingaruka ku ruganda rwa Cimerwa kuko uwo muriro wari waragenewe kuyifasha.

Uruganda rwa Gishoma rwuzuye rutwaye miliyoni 39 z’Amadori y’Amerika,
biteganyijwe ko ruzongera abakozi bakava kuri 800 bakagera hagati 2000 na 3000.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver yasuye Uruganda rwa Gishoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages