Uko iterambere ryagiye ryaduka, abantu bisanze guhererekanya amafaranga mu ntoki bigabanya umutekano wayo ndetse bikadindiza ubukungu bifuza kugeraho mu gihe gito.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) itangaza ko buri mwaka itakaza miliyari ebyiri zo gukoresha inoti nshya n’ibiceri kubera ko biba byashaje kuko abantu babihererekanya mu ntoki.
Guhitamo kwa mbere kwabaye kwisunga ikoranabuhanga, ryatumye umuntu ashobora koherereza undi amafaranga batari kumwe, bigakorwa mu gihe gito kandi ku buryo bwizewe bigizwemo uruhare n’ibigo bisobanukiwe no koroshya imbogamizi mu bukungu nka ‘Airtel-Rwanda’.
Iki Kigo cy’Itumanaho kimaze imyaka umunani gikorera mu Rwanda, kivuga ko cyizahora giteza imbere gahunda zorohereza abakiriya bayo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga (cashless) kuko ari icyerekezo kizatuma barushaho kujyana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga ku isi.
Bumwe mu buryo iki kigo cyashyizeho burimo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ‘Airtel Money’ bufasha abakiliya kuryoherwa no kohereza amafaranga nta kiguzi batswe.
Ubu buryo kandi buha amahirwe abakiriya ba ‘Airtel’ yo kwishyura ifatabuguzi ry’amazi, kwishyura umuriro w’amashanyarazi, gushyira amafaranga y’urugendo ku ikarita yitwa Kozaho cyangwa iya Tap&Go, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo, serivise za leta zitangirwa ku rubuga Irembo, kwishyura serivisi z’ikigo cy’imisoro n’amahoro, no kwishyura ibicuruzwa mu masoko atandukanye, byose bikorwa nta kindi kiguzi umukiriya yatswe.
Guteza imbere gahunda ya ‘Cashless’ kandi byatumye Airtel ishyiraho uburyo bwo guhemba abakozi imishahara yabo bidasabye guterura ibandari ry’amafaranga cyangwa ngo ujye muri za banki.
Hari kandi n’uburyo bwo kugura serivise za Airtel nka interineti cyangwa ukagenera impano inshuti yawe hakoreshejwe Airtel Money bihesha umukiriya guhabwa inyongera ihera kuri 30% y’ibyo yaguze.
Umukiliya kandi ashobora no gutumiza ibiribwa muri resitora zikunzwe, akishyura akoresheje Airtel Money.
Umuyoboro wa Airtel ufatwa n’abatari bake nk’uburyo bworoshye bushobora gufasha umuntu kohereza amafaranga mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Zambia na Malawi ku mirongo ya Airtel gusa.
Ushobora no kubitsa cyangwa ukabikuza amafaranga ufite kuri konti yo muri banki runaka mu gihe nimero yawe wayihuje na konti.
Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko gushyiraho gahunda zitandukanye nk’izi zifasha abaturage ari indi ntamwe bateye mu kunoza gahunda zo kudahererekanya amafaranga mu ntoki yatangijwe na Leta y’u Rwanda.
U Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024, amafaranga abarirwa ku kigero cya 80 % y’umusaruro mbumbe w’igihugu azajya ahererekanywa hifashishijwe ikoranabuhanga, avuye kuri 34.6% mu 2019.
Airtel Rwanda yanatangiye gahunda yo kujya yishyura inyungu abakiliya babikije amafaranga kuri Airtel Money mu rwego rwo gushishikariza abakiliya bayo kwitabira ibikorwa by’imari binyuze kuri telefoni zigendanwa ndetse no gufasha leta kongera umubare w’abitabira ibikorwa by’imari muri rusange.
Airtel Rwanda ikaba yabaye sosiyete ya mbere y’itumanaho mu Rwanda isangiza abakiliya bayo inyungu y’amafaranga baba barabikije, nyuma y’uko byemewe na BNR.
Kugeza ubu Airtel Rwanda ni iya mbere mu kugira abakiliya benshi mu Rwanda kuko babarirwa hejuru ya miliyoni eshanu, muri bo hafi miliyoni ebyiri bakoresha Airtel Money.
Airtel kandi ikorera mu bindi bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazaville, Nigeria, Gabon, Madagascar, Niger, Tchad, Malawi, Zambia, Ghana na Seychelles byo ku Mugabane wa Afurika.





Ibitekerezo 0