Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kugira ibitekerezo byiza byihutisha iterambere, binyuze mu bikorwa cyane cyane iby’umuganda.
Umukuru w’Igihugu ubwo yifatanyaga n’abaturage basaga ibihumbi 3000 mu gikorwa cy’umuganda ku ishuri rya Camp Kanombe mu murenge wa Nyarugunga, kuri uyu wa 29 Kamena, yibukije ko amajyambere ashingira ku mitekerereze myiza. Yagize ati “Amajyambere ashingira ku mitekerereze, ushaka amajyambere agomba kugira imitekerereze myiza.”
Yavuze ko intego ya buri munyarwanda ari ugutera imbere bihereye ku byo abandi badashoboye, birimo gukora umuganda, inkunga buri munyarwanda atera igihugu mu kugera ku majyambere.
Yagarutse ku ishuri rya Camp Kanombe yishimira ko ari umusaruro mwiza uturuka ku muganda we na mugenzi we Perezida wa Uganda Kaguta Museveni bifatanyijemo n’abaturage ubwo yasuraga u Rwanda.
Kuri ubu iri shuri ry’ubumenyi bw’ibanze bw’imyaka 12 ubona ko ricyeye, rifite inyubako zihagije kandi nziza, abanyeshuri baryigamo bishimira ko bigira heza, hakiyongeraho umuhanda babakoreye mu muganda, igikorwa cyanejeje n’ababyeyi bafite abana bahigira.
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko ibikorwa nk’ibi by’umuganda biteza imbere gahunda yo Kwigira.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro uyu muganda wabereyemo, Paul Jules Ndamage, yavuze ko uyu muhanda wakozwe ungana n’ibirometero bibiri n’igice (2,5 km), uzafasha abaturage bawuturiye mu kwihutisha iterambere.
Agira ati “uyu muhanda ufasha abaturage ba Nyarugunga, abanyeshuri ba Camp Kanombe hamwe n’ingabo zamugariye ku rugerero ziwuturiye. Kuba wakozwe neza bizajya bibafasha kugera kwa muganga bitabagoye kandi n’iterambere ry’abawuturiye rizihuta.”
Uyu muhanda Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yatangaje ko Umukuru w’Igihugu yabemereye kuzajyamo kaburimbo kandi bizakorwa vuba.
Yashimiye Umukuru w’Igihugu ibikorwa byo kwigira afatanya n’abanyarwanda. Anibutsa ko muri Nyakanga hazizihizwa isabukuru yo Kwibohora, ati” Turashimira cyane Umukuru w’Igihugu na FPR kuba mwarabohoje Igihugu. Dukomeze gufatanya mu bikorwa byo kwigira biteza imbere abanyarwanda.”



















TANGA IGITEKEREZO