Nk’uko bigaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020, ibihombo leta yagize bigaruka ku makosa y’ibigo byayo mu micungire y’umutungo harimo gutagaguza amafaranga, gukoresha amafaranga ariko habakura ibisobanuro by’icyo yakoreshejwe byanaboneka bikaba bituzuye.
Hari kandi ayakoreshejwe mu buryo budateganyijwe n’amategeko n’ayakoreshejwe mu buryo bugaragaramo uburiganya. Ikindi gikomeza kwigaragaza ni imitungo idakoreshwa yabonetse mu bigo 54 bya leta ifite agaciro ka miliyari 21,7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imishinga yadindiye, ifite agaciro ka miliyari 114 z’amafaranga y’u Rwanda aho usanga abari barahawe amasoko barahagaritswe kubera imikorere mibi, ibibazo by’ingengo y’imari cyangwa gutinda kurangiza ibikorwa mu gihe cyagenwe.
Ibi byose bikiyongeraho ibibazo by’imishinga yadindiye ifite agaciro ka miliyari 114 z’amafaranga y’u Rwanda aho usanga abari barahawe amasoko barahagaritswe kubera imikorere mibi, ibibazo by’ingengo y’imari cyangwa gutinda kurangiza ibikorwa mu gihe cyagenwe.
Nubwo hari intambwe yatewe nk’uko byagaragajwe na raporo y’umwaka ushize, imicungire y’umutungo n’imari bya leta mu bigo bya leta iracyarimo ibibazo bikomeye ndetse bikeneye gukosorwa.
Umwihariko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC hari imitungo irimo ubutaka n’inyubako itaragaragarijwe ibyangombwa yose hamwe ikaba ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 953 545 607.Ntibizwi uko byagenze ngo ibyo byangombwa bibure.
Perezida wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), Muhakwa Valens, yavuze raporo bayishyikirijwe ariko ibiyikubiyemo ntacyo yabivugaho kuko bitarakorerwa isesengura.
Mu yandi makosa muri WASAC yateje leta igihombo cya 9 403 531 454 Frw harimo nko kwishyura inshuro ebyiri rwiyemezamirimo amafaranga angana na 103 900 118 yanyujijwe kuri konti ebyiri zo muri Banki zitandukanye zikorera mu Rwanda.
Iki kibazo cyamaze amezi 21 ubuyobozi bwa WASAC butaramenya ibyabaye. Hari kandi Igihombo cyatewe n’imanza WASAC yatsinzwe mu nkiko kingana na 116 158 667 Frw.
Naho ibihano bishingiye ku kunanirwa kubahiriza amabwiriza y’imisoro byahombeje angana na 112 059 038 Frw mu gihe amazi yapfuye ubusa yateje igihombo cya 6 313 786 667 Frw.
WASAC kandi ivugwaho kunanirwa kubaka ibikorwa remezo bikwirakwiza amazi nk’uruganda rwa Nzove, Gihira II, kuba hakigaragara ibikorwa remezo by’amazi bidakora, ibidakora neza birimo ibigega by’amazi biva n’ibindi.





Ibitekerezo 0