00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yaje nk’umunyeshuri agenda ari umushoramari: Uko Boer amaze kumenyekanisha u Rwanda kubera ifiriti

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 August 2023 saa 07:57
Yasuwe :

Mu 2013, umunyeshuri muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi yasuye u Rwanda, mu bushakashatsi bwari bugamije gusoza igitabo cye cy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), yakoraga mu bijyanye n’ubukungu.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bahinzi b’ibirayi mu Karere ka Musanze, agamije kureba imbogamizi bahura nazo n’uko ibirayi bahinga byakongererwa agaciro, bikajya ku masoko mpuzamahanga bikungukira ababihinga, igihugu n’Isi muri rusange.

Uwo musore wageze mu Rwanda ari umunyeshuri ni Thijs Boer washinze uruganda rutunganya ifiriti y’ibirayi i Musanze, igacuruzwa hirya no hino haba mu Rwanda no hanze yayo.

Niba ukunda guhahira mu maguriro agezweho (supermarkets) hirya no hino mu Rwanda, ushobora kuba warahuye n’ifiriti ipfunyitse mu mashashi y’umutuku cyangwa icyatsi izwi nka Winnaz.

Ni ifiriti ikunzwe cyane mu karere u Rwanda ruherereyemo kubera uburyo itunganyijwe, nyamara hari benshi batazi ko ari umwihariko w’uruganda Hollanda Fair Foods ruherereye mu Karere ka Musanze.

Rwashinzwe mu 2015 hashize imyaka ibiri Boer avuye mu Rwanda, aho yabonye ingorane abahinzi bahura nazo mu kubyaza inyungu umusaruro wabo w’ibirayi, ndetse n’uburyo u Rwanda rwahombaga kuberako nta bundi buryo bwo kongerera agaciro ibirayi bwari buhari.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byeza umusaruro mwinshi w’ibirayi ndetse kigasagurira n’amasoko.

Imibare ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda igaragaza ko umusaruro w’ibirayi wiyongereye uva kuri toni 2 240 000 mu 2013, ugera kuri toni miliyoni 6 mu 2019. Ubuso buhingwaho ibirayi bwavuye kuri hegitari ibihumbi 130 mu 2010 bugera kuri hegitari ibihumbi 200.

Mu kiganiro na IGIHE, Boer avuga ko byari bigoye mu ntangiriro dore ko batangiye bagurisha nibura udushashi tutarenze 200 tw’ifiriti mu cyumweru.

Ati “Mu ntangiriro benshi ntabwo bari bazi icyo Winnaz aricyo dore ko uburyo tupfunyika udahita umenya ikirimo imbere. Mu ntangiriro ntabwo abantu bashidukiraga kugura, byadusabye kubimenyekanisha cyane ku buryo uyu munsi benshi bazi Winnaz, tugaraharanira ubuziranenge no kubishyira ku giciro cyoroheye buri wese.”

Gushinga uruganda si ibintu byoroshye cyane cyane iyo nta mafaranga ahagije ufite nk’umuntu wari ukirangiza ishuri.

Boer avuga ko intego ari ukwagura uruganda rwe, ibyo rukora bikamenyekana cyane hanze y'u Rwanda

Boer yabwiye IGIHE ko yagobotswe n’amafaranga make umuryango we wamugurije, abashoramari bashimye igitekerezo yari afite, inkunga ya Guverinoma y’u Buholandi n’ayo yagujije muri banki zo mu Rwanda.

Kugeza ubu Hollanda Fair Foods ni uruganda rukoresha abakozi bahoraho basaga 60 ndetse n’abahinzi bagera ku 2000.

Boer ati “Ubwo natangiraga, intego kwari uguteza imbere ubuzima bw’abahinzi baciriritse b’ibirayi i Musanze no gutanga amahirwe ku rubyiriko rwo mu Majyaruguru. Intego twari twihaye rero ni uko buri wese agera ku ntego ye haba abahinzi natwe ndetse n’u Rwanda. Twashakaga kugabanya ibituruka mu mahanga. Muri make twashakaga gukora ibintu bituma buri wese agera kucyo ashaka. Ni uko twahisemo izina Winnaz.”

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni umunani z’ibirayi ku munsi, rukagira amasoko mu Rwanda, Uganda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya.

Ati “Hari ababicuruza no muri Congo Brazzaville, Sudani ndetse no muri Zambia gusa aho ho ntabwo ari twe tubijyanayo, ni abacuruzi babijyana. Hari abafatanyabikorwa basigaye banabitugurishiriza mu Bubiligi ariko twe aho tubigurisha nkatwe ni mu karere.Gusa ushaka kubigeza mu bindi bihugu byose turahari ngo tumufashe.”

Ibiciro ku masoko, ifiriti y’ibijumba n’imyumbati…

Guhera mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyibasiraga isi, ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye hirya no hino ku isi byaratumbagiye. Byarushijeho mu 2022 ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga.

Ubu bwiyongere bw’ibicuruzwa birimo n’ibikenerwa mu buhinzi bw’ibirayi nk’ifumbire n’imiti irwanya indwara, byatumye ikilo cy’ibirayi gihenda. Bivuze ko Hollanda Fair Foods biyihenda kubona ibirayi byo gukoresha, hakiyongeraho amavuta yifashishwa n’uruganda.

Boer ati “Byatumye twongera igiciro muri rusange. Uyu munsi amashashi mato usanga tuyagurisha 600 Frw mu gihe amashashi manini ari 2200 Frw, rero byagize ingaruka ku biciro byacu ahanini atari ukubera ko ibiciro by’ibirayi byuriye ahubwo no kuba igiciro cy’amavuta cyarazamutse.”

Uruganda Hollanda Fair Foods rufite abakozi basaga 60

Nubwo bimeze gutyo, yakomeje avuga ko bafite intego yo kongera umubare w’abahinzi bakorana ndetse no kwagura amasoko no gushaka ibindi bakoramo ifiriti nk’imyumbati n’ibijumba.

Ati “Turashaka gukomera ku masoko yo mu karere no kongera ubwoko bw’ibyo dushobora gukora mu birayi, tukaba twakora n’ibigenewe abakiliya b’ibyiciro bitandukanye baba abakeneye byinshi n’ibike. Twatangiye kugerageza uburyo twakora ifiriti yo mu bitoki, imyumbati n’ibijumba […] turashaka kohereza ku isoko ibicuruzwa bitandukanye.”

Boer avuga ko intego ari ugufasha u Rwanda kugabanya icyuho cy’ibyo ruvana mu mahanga rwongera ibyo rwoherezayo, no gufasha abahinzi kubona inyungu y’umusaruro wabo.

Ibirayi bikorwamo ifiriti za Winnaz bihingwa mu karere ka Musanze
Uru ruganda ruvuga ko rufite ubushobozi bwo gutunganya toni umunani z'ibirayi ku munsi
Mu maguriro atandukanye mu karere u Rwanda ruherereyemo, ifiriti za Winnaz ziboneka ku bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages