Byatumye agaciro k’imigabane ya Facebook kuri uyu wa Mbere kagabanukaho 4,9 %, bikaba ari igabanyuka rya 15 % kuva rwagati muri Nzeri, nk’uko Bloomberg yabitangaje.
Guhera tariki 13 Nzeri, ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangiye gutangaza inkuru zishingiye ku nyandiko z’imbere muri Facebook, zigaragaza ko icyo kigo icyo gishyira imbere ari inyungu zacyo kurusha umutekano w’abakoresha imbuga nkoranyambaga zacyo.
Ni inyandiko zagaragajwe n’umwe mu bahoze bakora muri icyo kigo. Izo nyandiko zivuga ko Facebook ititaye ku makuru y’uburyo Instagram igira ingaruka mbi ku myitwarire y’abangavu, ahubwo igakomeza kubikoresha yishakira abayikurikira benshi ititaye ku bibazo bahura na byo.
Guhagarara kw’imbuga nkoranyambaga za Zuckerberg byaje ari ikindi kibazo kuri uwo muherwe, usumbirijwe muri ibi bihe kubera inkuru mbi zivugwa mu kigo cye.
Ni ubwa mbere imbuga nkoranyambaga ze zari zivuye ku murongo icya rimwe amasaha menshi, ibintu byahombeje benshi bari barabigize ubuzima bwabo kuko ari ho bakura amaramuko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!