Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) wungirije Monique Nsanzabaganwa, aratangaza ko mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda yitegura kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe iri muri gahunda zo kuvugurura ibintu byinshi mu mikorere n’inyubako, aho nyuma yo kuvugurura icyicaro gikuru ubu iri kubaka amashami ane mu ntara ajyanye n’igihe.
Ubwo yasuraga ahubakwa ishami rya BNR mu karere ka Huye ku itariki esheshatu Ukuboza 2012, Nsanzabaganwa yavuze ko BNR ishaka kugaragaza ikinyuranyo na banki nkuru z’ibindi bihugu no kwegereza abaturage serivisi za BNR. Ati “Turi kubaka amashami ya Banki Nkuru kugira ngo tugire ibyangombwa bya Banki Nkuru no mu mashami yose.”
Avuga kandi ko BNR igenda irushaho kugira imikorere myiza ijyanye n’igihe, ibikesha imikorere yihariye ifite. Ati “izindi banki nkuru z’ibihugu usanga zitsimbarara ku bwigenge bwa banki nkuru bikica byishe imikorere, ariko twe tugendera ku bwiyoroshye [flexibility] butuma dukorana n’izindi nzego imirimo ikarushaho kugenda neza.”
Nsanzabaganwa yavuze ko usibye inyubako BNR iri guhindura imikorere yibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu bintu byose bijyanye n’amafaranga, ku buryo mu minsi mike nta muntu uzaba akigendana amafaranga mu ntoki. Yavuze ko u Rwanda rugeze kure mu gukoresha ikoranabuhanga, ku buryo rwo n’ibirwa bya Maurice byanabaye ibihugu bya mbere mu gutangira gukoresha uburyo bwo kutagendana amafaranga mu muryango w’ibihugu wa COMESA.
Yashimye kandi uburyo inzego z’ibanze zifasha mu kwihuta kw’imyubakire y’amashami ya banki nkuru y’u Rwanda by’umwihariko ishami rya Huye, ibi umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene akaba yaragaragaje ko biri mu nshingano zabo kandi ko banakwiye kubigiramo uruhare rurenze kuko bigaragaza iterambere ry’aho bikorerwa.
Mu mwaka wa 2014 BNR izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 50, ikaba iri kubaka amashami yayo i Rwamagana, Rusizi, Huye na Musanze kugira ngo icyo gihe izabe ari nshya na serivisi zayo zararushijeho kwegera abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO