Nyuma y’aho mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba hakunze kuvumburwa ibikomoka kuri peteroli, u Rwanda rushishikajwe no kugenzura imitungo ishobora kuboneka munsi y’ubutaka
Nk’uko urubuga rw’Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda rubitangaza Ikigo cy’Itangazabutumwa mu by’ubukungu bwa Afurika, Agence Ecofin cyatangaje ko ibimenyetso byagaragaye mu gihugu cya Uganda na Kenya, mu duce dufite imiterere y’ubutaka isa n’iy’u Rwanda byateye u Rwanda icyizere ko hari ahashobora kuboneka peteroli.
Kamanzi Stanislas, Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda agira ati “ si ibya vuba ko u Rwanda rwagira peteroli. Ariko kimwe cyo ni uko igenzura rigikomeje, kandi ibisubizo by’iryo genzura ryateye akanyabugabo sosiyeti Vanoil Energy ko gukomeza imirimo yayo.“
Kamanzi akomeza agira ati “mu kiyaga cya Kivu ku bujyakuzimu bwa kilometero 3.5, twavumbuyemo ahantu hari ibisigazwa(sediments) bishobora kuvamo peteroli. Turacyakora ubushakashatsi ngo turebe koko niba yabonekamo.“
Yongeraho ko Leta y’u Rwanda na Vanoil Energy, umufatanyabikorwa wayo muri ubu bushakashatsi, ukomoka muri Canada bitazacika intege.
Aha atanga urugero ku gihugu cya Uganda aho batangiye gukora ubushakashatsi bw’umutungo kamere munsi y’ubutaka bwabo mu mwaka wa 1920, nyamara bakaba baratangiye kubona ibisubizo vuba aha mu mwaka wa 2006.
KU mupaka uhuza Congo na Uganda ni ho habonetse peteroli.
Igihugu cya Kenya na cyo kuva mu mwaka wa 1950 cyashakiye peteroli mu birombe bigera kuri35 ntiyaboneka, nyamara kuva muri Werurwe uyu mwaka, mu duce tumwe na tumwe batangiye kuyibonamo.
Ibihugu byose by’Afurika y’Iburasirazuba bihuriye ku misozi yiganjemo imiremire, ibiyaga binini kandi bifite ubujyakuzimu burebure n’ikibaya bakunze kwita « Lift Valley » mu ndimi z’amahanga.



















TANGA IGITEKEREZO