00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuto y’umuceri wihanganira ubukonje izongera umusaruro

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 26 January 2013 saa 11:05
Yasuwe :

Hirya no hino mu Rwanda hagaragaye ibibazo byo kurumba mu buhinzi bw’umuceri ariko kuri ubu byabonewe umuti.
Agoronome Gashongore Isaie, umukozi mu mushinga ukurikirana ubuhinzi bw’umuceri mu ikipe y’umushinga wa RAB na JICA, yatangarije IGIHE uburyo bukoreshwa mu kubyaza umuceri umusaruro mwinshi hahinzwe umurima fatizo wa ari eshanu. Yanadutangarije ko amoko y’umuceri atandukana n’uburyo weramo bugatandukana, anavuga ko hari utihanganira ubukonje.
Gashongore ati ”Mu guhinga (…)

Gashongore ati ”Mu guhinga umuceri hatoranywa imbuto nziza, imbuto zitangwa n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi (RAB), cyangwa n’abatubuzi babiherewe uburenganzira.”

Akomeza avuga ko izi mbuto zinikwa mu mazi mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani, zikurwamo zigashyirwa muti wica udukoko , nyuma zikanikwa ukumira aho. Nyuma zihumbwika iminzi 21, zibanza gutwikirwa, zamera zigatwikururwa, abahinzi bakazikurikirana, bakazivomerera.

Gashongore yabwiye IGIHE, ko abahinzi bahita batunganya imirima izahingwamo umuceri kugira ngo imbuto zitazarengerana kuko iyo zidaterewe igihe zirumba. Aha yadutangarije ko basigaye bahinga umuceri urwanya ubukonje wavuye muri Australia wa IR 7930 wo mu bwoko burerebure, imbuto yerera iminsi 150 bitewe n’ubukonje n’ikirere. uyu muceri batera ingemwe ebyiri cyangwa eshatu bakirinda gutera nyinshi.

Yanadutangarije ko mu Rwanda hahingwa imbuto ya YEN, iya buryohe, Kyeena na Kccma, zose zikaba zigiye zitandukanye.

Ibibazo bigaragara mu buhinzi bw’umuceri, yadutangarije ko birimo ibyonnyi, isazi y’umuceri, uburima na cyumya iterwa n’udukoko tw’ibihumyo akenshi tuza mu gihe haje ubukonje n’imvura nyinshi.
Atangaza ko mu gihe abahinzi b’umuceri babonyemo ibyo bibazo, bihutira kubwira agoronome akabagira inama , izishobora kurwanywa zigakumirwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages