Kuva ku itariki 30 Ukwakira kugeza ku ya 2 Ugushyingo 2012, u Rwanda ruzakira Inama ya 7 ku bukungu bw’Afurika izibanda cyane ku bibazo by’ingutu byugarije ubukungu bw’Afurika.
IKinyamakuru cy’ubucuruzi « Reussir » cyandikirwa muri Senegali dukesha iyi nkuru kivuga ko Abaperezida b’ibihugu by’Afurika, abavuga rikijyana ku bukungu, n’inzobere zitandukanye mu bukungu bazaganira ahanini ku nsanganyamatsiko igira iti « Uruhare rw’Afurika mu iterambere rirambye mu bihe ubukungu bw’isi bumeze nabi.
Iyi nama bikaba biteganyijwe ko izafungurwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Harimo n’abandi bayobozi batandukanye nka Donald Kaberuka, ukuriye Banki nyafurika y’Iterambere(BAD), n’abandi.
Inama iziga ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere, gufasha urubyiruko kwihangira imirimo n’iterambere ry’Afurika nyuma na mbere y’ihungabana ry’ubukungu mpuzamahanga.
Iyo nama mpuzamahanga iteganyijwe kuzabera i Kigali izategurwa na Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD) ku bufatanye n’Ishami rya Loni ku Iterambere(PNUD) ije ikurikira iherutse kubera muri Tanzaniya mumwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO