00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinde bagiye kongera imari bashora mu Rwanda

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 16 February 2012 saa 04:49
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde, Hon. Preenet Kaur yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, aho yamutangarije ko yazanye n’abashoramari biyemeje gukorera mu Rwanda.
Hon. Preenet Kaur ati: “Nabanje kumugezaho indamutso za Perezida w’u Buhinde ndetse na Minisitiri w’Intebe. Nazanye n’abashoramari batandukanye ba kompanyi 22 zikomeye mu Buhinde. Twaganiriye ku bufatanye bw’impande zombi kuko mu nama iherutse y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, u (…)

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde, Hon. Preenet Kaur yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, aho yamutangarije ko yazanye n’abashoramari biyemeje gukorera mu Rwanda.

Hon. Preenet Kaur ati: “Nabanje kumugezaho indamutso za Perezida w’u Buhinde ndetse na Minisitiri w’Intebe. Nazanye n’abashoramari batandukanye ba kompanyi 22 zikomeye mu Buhinde. Twaganiriye ku bufatanye bw’impande zombi kuko mu nama iherutse y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, u Buhinde bwiyemeje gushimangira imikoranire n’Afurika”.

Muri iyo nama yabereye Addis Ababa muri Ethiopia, u Buhinde bwatangaje ko bugiye gushora imari ingana na miliyari 5 z’amadolari mu buryo bw’inguzanyo ndetse na miliyoni 700 z’inkunga muri Afurika.

Mu Rwanda, iyi mari izashorwa ahanini mu gahunda yo kubaka ubushobozi, uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ingufu, ubumenyi n’ikoranabuhanga, gutera inkunga imishinga mito, ibikorwa remezo n’umutekano.

Mu minsi ishize u Rwanda n’u Buhinde byakomeje kugaragaza imikoranire myiza mu by’ubushabitsi (Business). Mu mwaka ushize wa 2011 nibwo hagaragaye ubwiyongere mu mikoranire n’iki gihugu, cyane cyane mu bigo bya leta n’iby’abigenga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages