00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashora imari mu Rwanda barushaho kwiyongera

Yanditswe na

Turikumwe Noel

Kuya 29 August 2012 saa 02:49
Yasuwe :

Imibare ikubiye mu igenzura ryakozwe na Banki Nkuru y’u Rwanda, ifatanije n’ikigo cy’abikorera (PSF), ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko abashora imari mu Rwanda bakomeje kwiyongera.
Nk’uko bigaragara mu gitabo gikubiyemo iki cyegeranyo, ngo mu mwaka wa 2009, abashoramari bo hanze y’Igihugu babashije gushora miliyari zigera kuri 79,8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubu iri genzura rigaragaza ko izi miliyari zageze kuri 203,9 (…)

Imibare ikubiye mu igenzura ryakozwe na Banki Nkuru y’u Rwanda, ifatanije n’ikigo cy’abikorera (PSF), ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko abashora imari mu Rwanda bakomeje kwiyongera.

Nk’uko bigaragara mu gitabo gikubiyemo iki cyegeranyo, ngo mu mwaka wa 2009, abashoramari bo hanze y’Igihugu babashije gushora miliyari zigera kuri 79,8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu iri genzura rigaragaza ko izi miliyari zageze kuri 203,9 mu mwaka wa 2010.

Kuba abashora imari mu Rwanda bakomeje kwiyongera ngo ni ikimenyetso cy’uko mu Rwanda hari ikirere cyorohereza abashora imari mu Rwanda. Iki gitabo kigaragaza ko abashoramari bishimira gushora imari yabo mu Rwanda nk’uko Doing Busness in Rwanda ibigaragaza.

Macdonald James Obi, umuyobozi mukuru wa SONARWA, avuga ko n’ubwo nta hantu hataba inzitizi, mu Rwanda izihagaragara ari nkeya. Avuga ko zishingiye k’ukuba ari igihugu gito kandi kidakora ku nyanja.

Yemeza ko hari byinshi bituma abantu bishimira gushora imari mu Rwanda. Aha avugamo uburyo guverinoma y’u Rwanda ifasha abashoramari, amategeko meza n’abaturage bagerageza kuyubaha.

Iri genzura ryakozwe mu mwaka wa 2010. kuba ibirikubiyemo byarashyizwe ahagaragara nyuma y’imyaka 2, benshi mu bari bitabiriye imurikwa ryabwo babinenze.

Mwitirehe Viviane ukuriye ibarurishamibare(statistique) muri BNR, akaba ari nawe wamuritse ibikubiye mu cyegeranyo, asubiza ko byatewe n’uko aho bajyaga kwaka amakuru bababwiraga ko batarakora igenzura ry’umwaka. Gusa yavuze ko ubwo icyo kibazo kibajijwe n’abashoramari bahari, bashobora kuzaborohereza amakuru akajya aboneka vuba.

Benshi mu bari bitabiriye imurika ry’iki cyegeranyo, bifuje ko ubutaha hajya habaho n’ibitekerezo bigendanye n’imibare iba yakusanyijwe.

Ibi ni na byo Mbundu Faustin uyobora PSF yagarutseho, ubwo yatangaga igitekerezo cy’uko ubutaha hajya babazwa abashoramari uko babona ishoramari mu Rwanda ndetse ndetse abakora ubu bushakashatsi bakanagaragaza uruhare rw’ishoramari riva hanze mu iterambere ry’u Rwanda.

Ibi Dr Chigabo, ushinzwe ubukungu muri BNR, yavuze ko biterwa n’ubwoko bw’ubushakashatsi. Icyakora yavuze ko bazagira icyo bahindura mu bushakashatsi buzakurikiraho.

Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda Amb. Gatete Claver, ni we wasoje imurikwa ry’ubu bushakashatsi. Yijeje abatanze ibitekerezo ku cyakorwa ngo ubushakashatsi butaha burusheho gusobanuka neza, ko bazongera ibyifuzo byabo mu bushskashatsi butaha ngo burusheho kugira igisobanuro gifatika.

Gatete kandi yakomeje ashima urwego ishoramari rimaze kugeraho mu Rwanda. Yasabye urwego rushinzwe abikorera rukorana n’abashoramari cyane, kujya baba maso bakareba ikintu cyose cyabangamira abashoramari yaba ibikorwa remezo ndetse n’ibindi. Yanasabye abashoramari kujya bafata iyambere mu gutangaza ikibangamira ubushake bwabo mu ishoramari.

Nk’uko byatangajwe na Mwitirehe watangaje ibikubiyemo, ngo bwari bufite intego yo kugenzura niba abavuga ko bifuza gushora imari yabo mu Rwanda baza koko n’ikigero bazaho.

Yavuze ko bizafasha abashoramari kumenya aho bakomeza gushora imari yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages