Ku bufatanye na minisiteri y’ubucuruzi n’ inganda, ikigo cya leta gitanga ubwishingizi ku ngwate BDF, kuri uyu wa10 Kanama 2012 cyateguye inama ibera i Kigali ihuza abasabye inguzanyo mu ma banki atandukanye binyuze muri gahunda ya "Hanga Umurimo" n’abahagarariye ayo mabanki, bigaku kibazo cyo gutinda ku inguzanyo.
Abasabye inguzanyo binyuze mu bwishingizi bwa BDF binubira uburyo amabanki ashyiraho amananiza cyane cyane ashingiye mu gutinza gusubiza umushinga. Bongeraho ko akenshi nyuma y’isiragizwa ku ma banki, iyo umushinga umaze kwemerwa bategereza ko bahabwa amafaranga bagaheba.
Hategekimana JeanPierre ni umwe mu basabye inguzanyo muri Banki y’Abaturage ku mushinga wo kugura imashini yo kubaza anyuze muri iyi Gahunda ya "Hanga Umurimo". Ngo yifuza kumenya ko azahabwa iyo nguzanyo cyangwa niba bitazashoboka.
Ntawukuriryayo Damien we ngo amaze amezi ane asabye inguzanyo ishinganye muri BDF, ariko nawe ngo yaheze mu gihirahiro kuko banki imubwira ko umushinga we wemewe, ariko BDF ikaba itaratanga ibaruwa yemeza ko yishingiye iyo nguzanyo.
Ku ruhande rw’amabanki, bavuga ko gutinda gusubiza biterwa ahanini no kuba imishinga iba yizwe nabi, kuba nyir’umushinga atawumva neza cyangwa yarawukopeye ahandi. Abahagarariye amabanki batangaza ko kubera ingingo nyinshi zisabwa umushinga, abasaba inguzanyo bakeka ko ari amananiza.
Muramira Philippe wari uhagarariye Banki y’abaturage muri iyo nama yavuze ko batarenza iminsi ine bataratanga igisubizo ku mushinga, ikaba iminsi irindwi iyo ari imishinga minini.
Umuyobozi mukuru wa BDF Innocent Burindiavuga ko leta idategeka amabanki gutanga inguzanyo ahubwo ko bayashishikariza kuzitanga, ariko agira inama abasaba inguzanyo ko baramutse babonye amananiza bashobora guhindura banki bagashaka indi bakorana nayo.
Ruzibukira Alexis, Umuyobozi ushinzwe inganda muri minisiteri y’ubucuruzi, yagiriye inama abasaba inguzanyo kwitabaza MINICOM igihe bagiranye ibibazo n’amabanki.
Abasaba inguzanyo kandi bagiriwe inama yo kudasaba inguzanyo nini bagitangira mu kwirinda igihombo.
BDF ni Ikigo cya leta cyishingira ingwate ku nguzanyo y’imishinga iciriritse. Kishingira umushinga ku kigero cya 75% y’ingwate, usaba inguzanyo nawe akagaragaza ingwate ya 25%.



















TANGA IGITEKEREZO