00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

​Nyuma yo kugura ’Agaseke Bank’​, Bank of Africa ibaye iya 12 mu zikorera mu Rwanda

Yanditswe na

​Kayonga J.​

Kuya 16 October 2015 saa 07:17
Yasuwe :

Kompanyi nyafurika izobereye mu birebana na banki, Bank of Africa, kuri ubu yamaze kwigarurira 90% by’imigabane muri "Agaseke", ikigo gisanzwe kibarirwa mu bigo ​by’imari, bityo ibaye iya 12 muri banki z’ubucuruzi zikorera mu Rwanda, ndetse n’iya 8 muri banki zisanzwe zikorera mu bindi bihugu zashoye imari mu gihugu.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, tariki 13 Ukwakira ni bwo Bank of Africa yinjiye kumugaragaro mu banyamigabane ba Agaseke Bank ku kigero kingana na 90%, bityo iba isoje intego yayo yo gukorera mu bihugu byose bigize Afurika y’Iburasirazuba. U Rwanda cyari kimwe mu bihugu byari mu ntumbero y’iyi banki isanzwe ikorera muri Uganda, Kenya, u Burundi na Tanzaniya.

Bank of Africa yashinzwe mu mwaka wa 1982, kuva mu mwaka wa 2010 umunyamigabane mukuru muri yo ni BMCE Bank yo mu gihugu cya Maroc iyifitemo 55,8% by’imigabane, mu gihe indi migabane ifitwe n’abaholandi ndetse n’abafaransa. Abakozi bayo babarirwa mu 2,600 mu bihugu byose ikoreramo.

Mu bindi bihugu Bank of Africa ikoreramo bitari ibyo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba harimo Bénin, Madagascar, Côte d’Ivoire, Mali, Burkina Faso, Niger,Sénégal, France, Congo Kinshasa na Djibout; muri rusange iyi banki ikorera mu bihugu 17.

Agaseke Bank kuri ubu igiye guhindura izina ikitwa "Bank of Africa - Rwanda" yashinzwe mu mwaka wa 2003, kuva icyo gihe kugera mu mwaka wa 2011 yabarirwaga mu mubare w’ibigo by’imari [microfinance institution], nyuma y’uwo mwaka ishyirwa mu rwego rw’ibigo by’imari biciriritse ariko biri ku rwego rwa banki [microfinance bank].

Mu mwaka ushize wa 2014, Agaseke Bank yari ifite umutungo ungana na miliyoni 11,5 z’amayero [Euro], n’amashami 13 mu gihugu hose. Ubusanzwe yari mu maboko ya sosiyete y’ubwishingizi Soras.

​Mu itangazo Bank of Africa yashyize ahagaragara yagize iti "Nyuma yo kuyibonera uruhushya (license) rwo gukora nka banki y’ubucuruzi ndetse no kongera imari shingiro yayo, yifashishije abakozi bayo b’inzobere, Bank of Africa izahindura iri shami ryayo rishya mo banki y’ubucuruzi, ndetse itangire gushyira mu bikorwa umurongo wayo mu mwaka wa 2016, mu rwego rwo kubasha kuba imwe muri banki z’imena mu Rwanda."​

​Kuri ubu u Rwanda rukorerwamo na banki zigera kuri 11 ndetse n’ibigo by’imari bine biri ku rwego rwa banki birimo Zigama CSS, AB Bank Rwanda, Unguka Bank, Urwego Opportunity Bank na Agasake Bank. Hari kandi banki y’iterambere, BRD kuri ubu yagabanyijwemo ibice bibiri, kimwe gikora imirimo isanzwe yo gushora ahanini imari mu mishinga y’iterambere ndetse n’ikindi gice cyiswe, BRD Commercial Bank kigiye kujya gikora nka banki y’uburuzi nyuma yo gushorwamo imari na Atlas Mara, sosiyete yashinzwe na Bob Diamond afatanyije na Ashish Thakkar, kuri ubu bari mu biganiro mu rwego rwo kwigarurira Banki y’Abaturage [BPR].

Ku isoko ry’amabanki mu Rwanda hari uguhangana gukomeye muri iki gihe, gusa Banki ya Kigali ubwayo yigaruriye kimwe cya gatatu cy’isoko ryose, mu gihe izindi banki zirwanira bibiri bya gatatu bisigaye. Muri banki z’amahanga zashoye imari mu Rwanda harimo KCB yo muri Kenya, Access Bank yo muri Nigeria, Crane Bank yo muri Uganda, Ecobank yo muri Togo, GT Bank yo muri Nigeria, I&M Bank yo muri Kenya na Equity Bank nayo yo muri Kenya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages