Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta hagaragajwe uruhuri rw’ibibazo muri iyi gahunda yari igamije guteza imbere umusaruro w’imbere mu gihugu ndetse n’ibikomoka mu turere. Mu bibazo byagaragajwe harimo inyigo zipfuye zatumye inganda zubakwa ahadakwiriye.
Ku ikubitiro Leta yubatse inganda esheshatu zari zigamije guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu turere, zitangira gukora nko kuzimenyereza mbere y’uko zegurirwa ba rwiyemezamirimo ariko umusaruro wari witezwe ukaba utari kuboneka nk’uko bikwiye.
Perezida wa komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko, PAC, Muhakwa Valens yagize ati “Nk’uruganda rwubatswe mu karere ka Burera iyo haza gukorwa inyigo byari kuugaragara ko umukamo muri ako karere udahagije bityo uruganda ntirujye Burera. Nta n’ubwo ari nabyo byari mu by’ibanze byo kwitabwaho mu guteza imbere akarere ka Burera.”
Yakomeje atanga ingero nk’aho uruganda rwubatswe mu karere ka Rwamagana rutuganya ibitoki ruzwi nka Rwamagana Banana Wine, hagiye hagurwa imashini zo gukoresha zidakenewe ahubwo izagakwiye gukoreshwa ntizigurwe ndetse n’izaguzwe zikaba zitujuje ubuziranenge, ibintu bigaragaza icyuho mu nyigo z’abategura ibi bikorwa.
Muhakwa yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kubona ibisobanuro biboneye, bifuza gutumiza Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda agatanga ibisobanuro by’imbitse kuri ibi bibazo bikomeje kuba akarande muri uru rwego.
Ati “Abadepite bagaragaje ko bitewe n’uko izi nganda zitari gutanga umusaruro nk’uko bikwiriye biri gutuma Leta izegurira abikorera ariko bigakayihombya mu buryo bugaragara”.
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), Dr Sekomo Birame Christian yabwiye RBA ko umukoro Leta ifite atari uwo kwihutira kugurisha izo nganda ahubwo ko ari uwo kongera kuzikoresha kugira ngo nizinagurishwa zizabe zikora nk’uko bikwiye.
Mu bijyanye n’inganda zigamije guteza imbere ibikomoka ku buhinzi mu turere zubatsemo Minisitiri w’intebe Dr Edourd Ngirente aherutse gutangariza Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite ko u Rwanda rwifuza gushora imari mu kubaka ibyanya by’inganda mu turere dutandukanye kandi ko bishobora kuzagira uruhare ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda aho byitezwe ko bizongera miliyari 1000 frw mu bukungu.


Ibitekerezo 0